Umushoramari mu muziki nyarwanda, Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti usanzwe afasha umuhanzi Chriss Eazy, biravugwa ko yaba ari mu biganiro na Freddy Chiboo ngo amusinyishe.
Abakurikirana Junior Giti kuva mu mwaka ushize wa 2023, bakunze kumubonana n'umusore witwa Freddy Chiboo usanzwe ari umuhanzi. Akenshi aho ubonye ikipe ya Giti Business Group, Junior Giti na Chriss Eazy, uhabona n'uyu musore witwa Freddy Chiboo. Hari amakuru ko baba bamaze igihe bagerageza gukorana.
Muri 2023 ubwo Junior Giti yari yagiye mu kiganiro Sunday Choice cya ISIBO TV, yajyanye n'uyu musore, abajijwe uwo ariwe avuga ko ari umuhanzi mwiza wo kwitega nubwo atigeze yerura. Ubwo yabazwaga niba yaba agiye kumukurikiza Chriss Eazy, ntiyemeye cyangwa ngo ahakane.
Kuri uyu wa 17 Werurwe 2023 babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bashyize hanze amashusho bombi bafatanyije ibizwi nka 'Collaboration' bigezweho muri iyo minsi.
Ni amashusho y'indirimbo iri hafi kujya hanze y'uyu Freddy Chiboo yise 'Abatwin'.
Umuhanzi Chriss Eazy ni umwe mu babaye aba mbere mu kwamamaza iyi ndirimbo, ibintu byazamuye ibitekerezo hibazwa niba uyu musore yarasinye muri Giti Business Group isanzwe ibarizwamo Chriss Eazy.
Umunyamakuru wa InyaRwanda yagerageje kuvugisha aba bombi ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'iyi mikoranire.
Ubwo twahamagaraga Junior Giti ku murongo wa telefone ntibyakunze ko tumufatisha, icyakora tuganira na Freddy Chiboo.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye na InyaRwanda yahakanye amakuru avuga ko yamaze gusinya muri Giti Business Group avuga ko ari inshuti ze za hafi.
Freddy Chiboo yagize ati "Oya ntabwo nasinye muri Giti Business Group ahubwo yaba Junior Giti na Chriss Eazy bose ni inshuti zanjye za hafi. Abantu benshi bakunze kubivuga ko nasinye muri iyi nzu ariko siko bimeze rwose, ni abantu banjye ariko ibyo gusinya byo nanjye mbyumva ku mihanda".
Freddy Chiboo abajijwe niba ibiganiro byarigeze kubaho, yariye indimi, ibintu bica amarenga ko ibiganiro byaba byarabayeho cyangwa se n'ubu bikaba bigikomeje.
Yagize ati "Ibyo kuba ibiganiro byarabayeho cyangwa bitarabayeho byo ntabwoo ndibubivugeho kuko bibaye twazabitangaza, gusa icyo navuga ni uko turi inshuti kandi bamfasha igishoboka".
Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko aba bombi bamaze igihe baganira ku mikoranire ariko bakagorwa n'uko Junior Giti yifuza kubanza kugeza kure Chriss Eazy akaba atekereza ko abafatanyije ari babiri byatuma imbaraga zigabanuka.
Freddy Chiboo yahakanye amakuru amujyana muri Giti Business Group ya Junior Giti
Freddy Chiboo ari mu bahanzi batanga icyizere muri muzika Nyarwanda
Freddy Chiboo akunze kuba ari kumwe na Chriss Eazy ubarizwa muri Giti Business Group
Chriss Eazy na Freddy Chiboo baba bari kumwe agatoki ku kandi
Junior Giti ashobora kuzasinyisha Chiboo
TANGA IGITECYEREZO