Bitanuzire Prince ari mu bakinnyi ba filime banaziyobora wagize uruhare rukomeye mu ya Rocky Kimomo yitwa "Umujinya w’Umusirikare" yanatumye agira igitekerezo cyo gukora iye ikaza kubura nk'uko abitangaza isibwe kubw’amaherere.
Niba wararebye filimi nka "Gashoka", "Umutima w’Urugo" ndetse
ukanakurikirana "Umutima w’Umusirikare", nta kabuza izina Bitanu urarizi kuko iyo
atatunganije yayikinnyemo.
Uyu musore ukiri muto ariko w’indoto ngari, avuga ko
inararibonye yamaze kugira mu kibuga cya sinema by’umwihariko gukorana na Rocky Kimomo
afatiraho ikitegererezo, yamuhaye igitecyerezo cyo gukora filime ye.
Icyakora ntabwo byaje kugenda neza kuko mu nkuru abarana agahinda
avuga ko King Platinumz yamunyanganyije umushinga we ku bw’ishyari akawusiba
kandi nta handi yari afite amashusho y'ibyo yari yafashe.
Ati: ”Nakinnye muri filime ya Rocky kimomo yitwa "Umujinya
w’Umusirikare", ari nayo yabaye intandaro yo guhita nkora iyanjye kugira ngo
ihanganire ku isoko n'iya Rocky nafatiraho ikitegererezo.”
Avuga ko bitagenze uko yabiteguye ati: ”Rero umwaka
ushize natangiye umushinga wa filime yitwa "Agatwiko", filime igaruka ku bibi by’ibiyobyabwenge, igaragaza ubuzima bwa gereza.”
Agace ka gereza akaba yarakongeyemo ku gitekerezo yahawe
na mukuru we ufungiwe i Mageragere wamubwiye ko bakunda kureba filime nyarwanda
cyangwa zisobanuye.
Iyi filime yari ikinnye mu cyongereza ari ko hari
gahunda ko Rocky Kimomo azayisobanura, gusa nyuma yo gufata amashusho yayishyiriye
uwagomba kuyatunganya waje kumutenguha nk'uko abivuga.
Ati: ”Twafashe amashusho arangiye nyashyira uyatunganya
witwa King Platinumz. Sibyaje kugenda neza kuko nkimara kuyimuha nkanamwishyura,
yambajije niba nta yandi mashusho nsigaranye mubwira ko ntazo.”
Yongeraho ati: ”Ariko njyewe sinamenye icyo abimbarije,
nyuma rero yaje gusiba filime yanjye arambeshya ngo yarayibuze kandi hari
amakuru nari naramenye bakimara kuyibona.”
Igice cya mbere cy'iyo filime cyari cyakinnyemo abarimo Soloba na Shitani, byatwaye Bitanu agera kuri Miliyoni 2 Frw, ariko yarayibuze bimutera igikomere gikomeye.
King Platinumz ushinjwa gusiba amashusho ya filime ya Bitanu yashowemo Miliyoni 2 Frw, ntibyadukundiye kumuvugisha ariko tuzakomeza kumushaka kugira ngo agire icyo bivugaho.
TANGA IGITECYEREZO