Umwe mu bagore bubashywe ku Isi kandi bavuga rikijyana, Oprah Winfrey, yamaze gutangaza ko muri uyu mwaka ashobora kuza mu Rwanda gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Oprah Gail Winfrey [Oprah] w’imyaka 70 yavukiye muri Leta ya Mississippi, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1954, akaba abarirwa mu baherwe bakomeye ku Isi kuko afite umutungo wa Miliyari 2,8$.
Yamamaye mu kiganiro yatangije mu 1983, cya mu gitondo cyacaga kuri televiziyo ya WLS, kubera gukundwa n’abantu benshi cyahinduriwe izina mu 1986, cyitwa “The Oprah Winfrey Show”. Cyatumye arushaho kumenyekana kuko akenshi yatumiragamo abantu bakomeye.
Kuri ubu, yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda nyuma yo kubyemererwa n’umugabo we Stedman Graham ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko muri Mutarama uyu mwaka.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jimmy Kimmel, ubwo yabazwaga impano umugabo we yamugeneye kuri uwo munsi, nawe agasubiza ko yamwemereye kumutembereza mu Rwanda no gusura ingagi.
Winfrey yavukiye mu cyaro cya Mississippi, akura arerwa na nyina gusa nawe wari ukiri muto cyane babaho mu bukene bukabije. Yavuze ko mu bwana bwe ndetse no mu bwangavu bwe yajyaga asambanywa nyuma bikaza kumuviramo no gusama inda itateganijwe ku myaka 14 y’amavuko.
Ku bw’amahirwe macye, n’umwana w’umuhungu yabyaye yaje kuvuka imburagihe ahita yitaba Imana akivuka.
Ubuzima butangiye kumucanga, Oprah yahise asanga uwo yita se wari umwogoshi, Vernon Winfrey, ahita agira n’amahirwe yo kubona akazi kuri Radio WVOL acyiga mu mashuri yisumbuye. Ku myaka 19, nibwo Oprah yinjiye mu itangazamakuru byeruye kuko yatangiye kuvuga amakuru, nyuma atangira gukora ibiganiro, aza no gushinga igitangazamakuru cye.
Mu 1971, ubwo yari afite imyaka 17, Winfrey yatsinze irushanwa ya Miss Black Tennessee. Nyuma y’umwaka, nabwo yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Black America atsindwa na Joyce Warner ukomoka muri Florida.
Mu 1973, afite imyaka 19, yabaye umuntu wa mbere muto wavugaga amakuru kuri WLAC-TV ya Nashville (ubu yabaye WTVF-TV); icyo gihe yari akiri muri kaminuza, aza no kuba umugore wa mbere w’umwirabura wari ugaragaye muri izo nshingano.
Nubwo uyu mugore nta Oscar n’imwe aregukana, yatoranijwe inshuro ebyiri mu bahatanira ibi bihembo. Mu 1986, nibwo Oprah yatoranijwe mu bihembo bya Oscar byatangwaga ku nshuro ya 58, mu cyiciro cya ‘Best Supporting Actress.’ Nyuma y’imyaka 30 ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 87 mu 2015, yongeye gutoranwa mu cyiciro cya ‘Best Picture’ ariko birangira atacyegukanye.
Ariko, abategura ibi bihembo bigeze kumutekerezaho bamugenera igihembo cyiswe ‘Honorary Oscar,’ bakimuha mu 2011 nko kumushimira ku bw’ibikorwa bye by’ubugiraneza.
Mu 1986, nibwo Winfrey yashinze Harpo Productions, Inc yaje guhinduka Harpo, Inc, igitangazamakuru cy’imyidagaduro akibera umuyobozi mukuru. Iki gitangazamakuru cyaje kwaguka kirenga kuba televiziyo kiraguka cyane.
Mu 2008, yashyigikiye Perezida Barack Obbama atsinda amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi arenga miliyoni. Ibi, yaje no kubimuhera umudari w’ishimwe mu 2013.
Mu biganiro byinshi yakoraga yereka abantu ko bashoboye, Obbama yakundaga kwifashisha Oprah Winfrey nk’urugero rwiza rw’umuntu wakuriye mu bukene n’ihohoterwa ariko akaza kuvamo umuntu ukomeye uyoboye isi y’imyidagaduro.
Usibye ubwamamare yakuye mu itangazamakuru, uyu mugore yamenyekanye muri filime zitandukanye yagiye agaragaramo zirimo ‘A Wrinkle in Time,’ ‘The Color Purple,’ ‘The Butler,’ n’izindi nyinshi.
Oprah watangiye kwiga gusoma mbere y’uko yuzuza imyaka 3 y’amavuko, afata igitabo cyitwa ‘To Kill a Mockingbird’ cya Harper Lee nk’igitabo cy’ibihe byose kuri we. Yasomye igitabo cya mbere ubwo yabanaga ana nyina muri Milwaukee. Usibye gusoma ibitabo, ni n’umwanditse wabyo kuko yanditse ibitabo bitanu byakunzwe cyane yagiye afatanya n’abandi banditse b’abahanga.
Ku byerekeranye n’ubuzima bw’urukundo, Oprah yagiye mu rukundo bwa mbere n’umusore biganaga witwaga Anthony Otey, nuko baza gutandukana ku munsi wa Saint-Valentin nyuma y’igihe gito bakundana ndetse baremeranije no kubana.
Nyuma yo gutandukana na Otey mu yisumbuye, Oprah yahuriye na William "Bubba" Taylor muri kaminuza ya Tennessee State University, gusa nawe baza gutandukana, ahita akundana na John Tesh nawe batandukana nta gihe giciyeho.
Mu 1980, uyu mugore w’icyamamare yaje gukundana n’umunyamakuru Roger Ebert batandukana ubwo yahuraga na Stedman Graham. Aba bombo barakundanye kuva mu 1986, baza no gushyingiranwa mu 1992.
Nyuma y’uko atakaje umwana we yari yibarutse ku myaka 14, Oprah ko byamuviriyemo igikomere cyo kutongera gushaka abana ukundi, ndetse ashimangira ko iyo aza kubabyara atari kubabera umubyeyi mwiza.
Oprah, yagiye agaragara mu bikorwa byinshi by’ubugiraneza ndetse akanabihemberwa, harimo kurihira abana amafaranga y’ishuri, kwita ku bantu n’ibindi. Ibi, byatumye mu 2004 aza mu birabura 50 ba mbere muri Amerika bagira ubuntu.
Oprah Winfrey uri mu bavuga rikijyana ku Isi agiye kuza mu Rwanda
Ni umwe mu baherwe bavunikiye ubutunzi buhambaye bafite uyu munsi
We n'umugabo we Stedman bafashe icyemezo cyo kutabyara nyuma y'igikomere yanyuzemo ubwo yapfushaga umwana we yibarutse ku myaka 14
TANGA IGITECYEREZO