Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye igikorwa cy’amateka azahuriramo na Shaggy witegura kuza kumushyigikira hamwe n’abandi bahanzi bakoranye mu ruhererekane rw’ibitaramo yatangaje.
Mu masaha macye ashize ni bwo Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko bigaragara ku mbuga
zitandukanye za 1:55AM ndetse yanavuze ko ari zo azajya anyuzaho amakuru
ashyushye y’ibirebana n’umuziki we.
Yanakomoje ku kuba atazongera gutanga ibiganiro mu bindi
bitangazamakuru. Yahishuye ko yuzuye ishimwe kuba agiye kuba mu banyafurika
bacye babashije kugaragara mu kiganiro cya ABC News cya Good Morning America.
Kuri iyi ngingo aganira na Joby Joshua watangiye gukorana
na 1:55AM yagize ati: ”Turi abantu bacye cyane muri Afurika bakoze ibyo bintu
ubwo uwo mubare nanjye mba nywongewemo kandi ni ishema ku gihugu no ku rubyiruko rugenzi
rwanjye dukora akazi kamwe ndetse no ku bandi bantu babona ko ibintu bidakunda
rimwe na rimwe bijya byemera.”
Agaruka ku kuba Shaggy yiteguwe n'abanyarwanda mu Rwanda
mu bihe bya vuba, yagize ati: ”Turi kumupangira kuza, gusa bisaba umwanya no
kwitegura ibintu byose, gusa arahari yanabyemeye imbere y’abantu bose barabizi. Dushaka gukora uruhererekane rw’ibitaramo muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Muri iki kiganiro ni ho yagarutse ku buryo adashobora na
rimwe guterwa ishema no kubwira abantu ko akazi kapfuye kuko yari ari mu mikino
nk'uko The Ben aheruka kubikomozaho agaruka ku mpamvu indirimbo ye na Bruce
Melodie itasohotse.
Kuri iyi ngingo Bruce Melodie yavuze ko mu kuri ikintu yigiye
kuri mukuru we mu muziki The Ben ari ukugotwa [Kwirengagiza inshingano] ati”Uzi
ikintu se nigiye kuri mukuru wanjye, kugotwa, jya ugotwa, jya ukina imikino
wibagirwe akazi, gusa sinigeze mbikurikiza.”
Coach Gael wajyanye na Bruce Melodie, yavuze ko hari akazi
kenshi bateganije nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi
aho Bruce Melodie afite uruhererekane rw’ibitaramo binyuranye.
Yakomoje ku bizabera mu Rwanda biteguye kuzatumiramo
abahanzi bose bagiye bakorana indirimbo na Bruce Melodie, bikazabera mu bice
bitandukanye bigasorezwa muri BK Arena.
Hari kandi n'ibyo uyu muhanzi azakorera mu Karere k’Ibiyagabigari
ndetse no mu Burayi.
TANGA IGITECYEREZO