Uku kwezi kwa Werurwe muri rusange, gukomeje kurangwa n’uburyohe budasanzwe ku bakunzi b’umuziki nyarwanda haba uwo kuramya no guhimbaza Imana n’undi usanzwe.
Iki cyumweru, cyaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw’abahanzi nyarwanda, kuko bashyize hanze indirimbo nyinshi kandi zengetse cyane.
Imikorere iri hejuru abahanzi nyarwanda batangiranye uyu mwaka ndetse n’ukwezi kwa Werurwe by’umwihariko, iratanga icyizere kiri hejuru y’uko uyu mwaka uzaba udasanzwe mu ruganda rw’umuziki haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw’amahanga.
Mu ndirimbo zitandukanye zagiye hanze muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru:
1. Uzitabe - Butera Knowless
2. You and I - Jowest
3. Nta bya Gang - Papa Cyangwe ft Bushali
4. Away - Utah Nice ft Mistaek
5. Amenipitia - Bosco Nshuti
6. Tugumane - Nice Ndatabaye ft Ben & Chance
7. Amashimwe - Chancelier, Zawadi Mwiza ft Trezor Zebedayo
8. Like Me - Jaja ft Logan Joe
9. U Rwanda - Angelica
10. Ishori Nessa
">
TANGA IGITECYEREZO