RFL
Kigali

Bruce Melodie yongeye gushimangira ko The Ben ari umunebwe ku bwo kurutisha akazi imikino

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:16/03/2024 9:30
5


Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kumenyekana ku mazina ya Bruce Melodie mu muziki nyarwanda ndetse no mu karere, yongeye kurikoroza ashimangira ko The Ben ari umunebwe nyuma yuko Ben aherutse kwiyemerera ko impamvu indirimbo itakozwe ari uko yarimo yikinira imikino.



Mu myaka itanu ishyira Itandatu ishize, ni bwo Bruce Melodie yifatiye ku gahanga The Ben ndetse na mugenzi we The Ben avuga ko nubwo ari abahanzi bakuru ariko ni abanebwe mu mikorere yabo y'umuziki.

Ibi yabigarutseho abitewe nuko The Ben yari yamuhamagaye ngo bakorane indirimbo, ariko yagera muri Studio kwa Madebeats agasanga (The Ben) ari kwikinira Playstation hamwe na Zizou Al Pacino. Bruce Melodie byaramubabaje cyane kugeza ubwo ahise avuga ko ari abanebwe. 

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, The Ben nawe yarabyiyemereye avuga ko icyo gihe Bruce Melodie yasanze hari umukino (batangiye) kandi bagombaga kubanza bagasoza bityo akaba ariyo mpamvu indirimbo itakozwe.

Kuri uyu munsi ubwo Bruce Melodie yiteguraga kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kubigarukaho, avuga ko umuntu w'umugabo adakwiriye kubanza imikino mbere y'akazi, ahubwo icya mbere ni akazi ibindi bikaza nyuma.

Melodie yagize ati" Ntabwo The Ben murusha imyaka (ntabwo muruta), ariko ntabwo ntekereza ko burya imikino iza mbere y'imirimo. Rero nonaha nubwo ntigeze mvuga ko The Ben ari umunebwe, ariko si umunyamwete, njyewe noneho ntabwo naterwa ishema ryo kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. 

Ni nayo mpamvu nagira ngo mutemo neza mugire inama anabyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya nta nubwo anahembwa kandi gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n'uburyo yawukoresheje".

Bruce Melodie yatangaje ibi ubwo yari arimo kwitegura kujya muri Amerika ku butumire bwa Radiyo na Televiziyo "ABC News" mu kiganiro cya mu gitondo kitwa 'Good Morning Amerika', aho azaba arimo kumenyekanisha indirimbo yakoranye na Shaggy "When She's Around (Funga Macho)".


Bruce Melodie yagiriye inama The Ben yo kutajya abanza imikino mbere y'akazi


The Ben aherutse gutangaza ko impamvu indirimbo itakozwe ari uko yarimo yikinira imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka Jean de dieu6 months ago
    The Ben sumunebwe n'umukozi , impamvu ajya mumikino abarimo aruhuka kuko aba yakoze cyane, Bruce Melody rero naharanire kujya aruhuka nawe mugihe azaba yakoze cyane.
  • Bpatist og6 months ago
    Ibyomelody yabwiye the ben nibyo imikinonago izambereyakaz
  • Vava6 months ago
    Njyewe ibintu byabahanzi simbizi neza ariko wamunyamakuruwe ndagusabye uzambarize uyu melodie niba ariwe utunze uyu The Ben,akamwishyurira inzu akamuha buri kimwe mubuzima bwe?
  • William 6 months ago
    The Ben yaramaze nuburenganzira gukunda imikino naho melody nagabanye ibintu byubugoryi arimo nakoze ibishegu bye
  • Hhhhhhhj6 months ago
    Murabuzwa iki





Inyarwanda BACKGROUND