Mu kiganiro cyahuje abakinnyi n'umutoza b'ikipe y'igihugu "Amavubi" n'itangazamakuru, batangaje ko biteguye neza imikino ya gicuti, kandi biteguye kwerekana ko gutsinda Afurika y'Epfo atari impanuka.
Kuva
kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe, ni bwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu
bahamagawe batangiye imyitozo, bitegora imikino ya gicuti iri muri uku kwezi,
aho bazakina n'ikipe y'igihugu ya Botswana na Madagascar mu gihugu cya
Madagascar.
Kuri
uyu wa Gatanu ni bwo hari hateganyijwe ikiganiro n'itangazamakuru aho bamwe mu
bakinnyi b'ikipe y'igihugu bagombaga kuganira buri kimwe kuri iyi kipe ndetse
ndetse n'ubuzima bw'imyiteguro y'imikino ya gicuti aho igeze.
Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, yavuze ko biteguye kwereka abanyarwanda ko ibihe byiza baherukamo bitari impanuka. Yagize ati: "Icyizere kirahari nk'uko byagenze dukina na Zimbabwe na Afurika y'Epfo.
Turashaka gukomeza umujyo twarimo abantu batazagira ngo byaratugwiririye. Nta
gitutu tuzahura nacyo kuko tugomba kwerekana ko dushoboye muri iyi mikino ya
gicuti, kandi twizeye ko intsinzi izaboneka uko byagenda kose."
Hakizimana
Muhadjri wahamagawe bwa mbere mu Amavubi, yavuze ko yiteguye kwereka umutoza buri
kimwe. Yagize ati: "Umutoza twaganiriye byinshi wenda ntabwo umuntu
yabivugira hano, ndibaza ko ibyo ashaka ndimo kugerageza kubikora mu myitozo.
Muri gahunda ze ni ubwa mbere ndimo kuzamo, ni ukumwemeza ko ibyo ashaka nanjye
mbishoboye."
Amavubi
azakina umukino wa mbere wa gicuti na Madagascar tariki 22 Werurwe hanyuma
bakine na Botswana umukino wa kabiri uzaba ari uwa nyuma tariki 25 Werurwe ubundi
bahite bagaruka mu Rwanda.”
U
Rwanda ni urwa mbere mu itsinda C mu guhatanira itike y'igikombe cy'Isi cya
2026 aho bafite amanota 4 barusha Afurika y'Epfo iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 3.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE CY'UMUTOZA W'AMAVUBI
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE CYA RUBANGUKA UTEHERUKAGA MU MAVUBI
Muhire Kevin yemeje ko imikino ya gicuti bagiye gukina, bagomba kwerekana ko gutsinda bitabagwiririye
Muhadjiri yisanze mu ikipe y'igihugu bwa mbere ku ngoma y'umutoza Franka
Nsengiyumva yisanze mu Amavubi makuru bwa mbere
Gitego uhagaze neza muri Kenya, yongeye guhamagarwa
Umutoza w'ikipe y'igihugu "Amavubi" yavuze ko afite abakinnyi benshi bakina ku mwanya wa Haruna bityo ko nta kibazo kuba adahari
Amavubi yijeje abanyarwanda kubaha ibyishimo nk'uko aherutse kubikora
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda
VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO