Muri ibi bihe bya Pasika, StarTimes yazanye Promosiyo zidasanzwe kugira ngo abakiriya bayo bakomeze kuryoherwa no kureba ibintu bitandukanye.
Izi Poromosiyo zizatangira gutangwa guhera taliki ya 18 Werurwe kugeza 30 Mata 2024 kugira ngo abakiriya ba StarTimes bazagire ibiruhuko bidagadurana n'abo mu miryango yabo.
Ku bakiriya basanzwe, uzajya ugura abonema usanganywe y'ukwezi muri ibi bihe bya Poromosiyo ubundi ubone iyisumbuyeho, iguha uburyo bwo kubona ibintu byinshi bihebuje.
Ntabwo ari ibi gusa kubera ko abasanzwe bagura Bouquet ya Unique cyangwa iya Super bazajya babona iminsi 3 y'ubuntu ituma bakomeza kwishimira shene nyinshi zitandukanye.
Kuri ubu Star Times ibafitite byinshi byiza muri siporo birimo Primus National League iboneka gusa kuri Magic Sports kongeraho indi mikino yose ya Bundesliga, AFC Champions League, na Roshni Saudi League, aho utabura umukino n'umwe.
Izindi shene nshya zishimishije nazo ziri hafi zirimo ST Toon izashyirwa ahagaragara taliki ya 18 Werurwe 2024. ST Toon ni shene ya Cartoon izajya yibanda ku bafite hagati y'imyaka 6-17, ikazajya igaragaraho porogaramu za Cartoon zo mu Bushinwa, Mpuzamahanga ndetse no muri Afurika.
Iyi shene izajya iba iri mu rurimi rw'Icyongereza, Igifaransa, n'Igishinwa, ikazarebwa cyane n'abakiri bato.
Ku bakunda amakuru, ntimucikwe na BFM TV kuri shene ya 311 ku bakoresha antenne y’udushami na shene ya 684 ku bakoresha antenne y’igisahani, itanga amakuru umunota ku munota kugira ngo ukomeze kumenya ibigezweho.
Hari kandi filime zigezweho z'iri gushimisha bose zirimo "Roop" iri muri Kinyarwanda buri munsi 17h00 kuri Ganza TV, "My Forever Sunshine" saa 21h30 kuri ST Novela E Plus, na "La Fille Du General" Saa 22:00 kuri Novela F, ukongeraho filime zishimishije zirangira ziri kuri 'Movies Plus' na AMC Movies'.
Shene za StarTimes z'abana bato zigira icyo zitanga kuri buri wese zirimo Toonami, JimJam, Boing, Boomerang, na shene ya Cartoon itanga amasaha yo kwidagadura kubana bato.
Kandi ntiwibagirwe, App ya StarTimes ON ituma ibyishimo byawe bidashira. Uyu munsi jya muri Google Play cyangwa muri App Store uyishake, ubundi utangire kwishimira ibyo StarTimes itanga aho waba uri hose.
Muri iyi Pasika, koresha neza ibiruhuko byawe hamwe na StarTimes, ukomeza kugira uburambe mu kureba ibintu byiza ndetse unafungura isi y'ibyishimo. StarTimes ibifurije Pasika nziza!.
TANGA IGITECYEREZO