Dusenge Clenia [Madederi] yavuze ku bakobwa binjira muri filime bashaka kwiyerekana kugira ngo babonwe n’abagabo babarizwa mu bihugu byo hanze (Diaspora) ngo bazabagire abagore babone nuko bazambuka imipaka.
Madederi wamamaye muri Papa
Sava yagarutse kuri bamwe mu gitsinagore badakura amaboko mu mufuka ngo bakore
bagategereza abagabo b’abakire, kandi bafite ubushobozi bwo kwishakira
ubutunzi bwabo bakibeshaho.
Ati “Bisa no kuvuga ngo
ndashaka umugabo w’umukire! Kuki wowe utaba umukire ku giti cyawe? Kuki utashaka
utaba umugore w’umukire aho kuba umugore w’umugabo w’umukire? Kuki utaharanira
icyo?”.
Yakomeje ati “Umugisha uri
ahantu hose wagusanga ahantu hose uri. Injira muri filime ubifite mu mutwe
nk’inzozi zawe kandi ubikunda, ufite intego ukore cyane”.
Mu kiganiro na Rose Tv Show, Madederi amenyesha ko kwishakira amafaranga ku giti cyawe biruta kwiruka ku y'abandi bakagusuzugura.
Ati “Ntekereza ko ari byo byaba bifite ingufu cyane
kurusha gutekereza amafaranga undi muntu yavunikiye, rimwe na rimwe ntuhabwe
uburenganzira kuri ubwo bukire”.
Madederi yababajwe n’aba bantu abagira inama yubaka. Ati “Ikiza ni ugukora ugasenga Imana ikaguha uwo yaguteguriye, ubundi nawe ugakora ushaka kuba umugore w’umukire aho kwifuza kuba umugore w’umugabo w’umukire”.
Madederi wakunzwe muri filime
zirimo Papa Sava, The Bishop’s Family, Indoto Series, Ejo si kera n'izindi, yavuze ko yifuza kuba umwe mu bantu bigejeje ku nzozi zabo byaba ngombwa nawe agafasha
abandi aho kwaka ubufasha.
Ati "Twese Imana yaduhaye ubwenge, twese tukavukana amaguru n'amaboko, twese tukavukana umutwe n'ubwonko, ibyo umugabo yageraho nawe wabigeraho. Ugomba kubaho uzi ko ibibazo byawe bikureba. Iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye".
Madederi
yanavuze ko ari mu rukundo n'umusore gusa ntiyamuvugaho byinshi. Icyakora yatangaje
ko bigoye ko abantu bamubona kuko urukundo ruri hagati yabo gusa batabishyira
hanze.
Madederi yahishuye ko ari mu rukundo
Yasabye abakobwa gukura amaboko mu mifuka
Madederi ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane
TANGA IGITECYEREZO