Kigali

Abakinnyi ba AS Kigali baburiwe irengero kubera ibirarane

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/03/2024 9:17
0


Abakinnyi ba AS Kigali banze kwitabira imyitozo kubera ibirarane by'imishahara ubuyobozi bw'ikipe bubabereyemo.



Ahagana ku isaha ya Saa 08:00 am ni bwo abatoza b'ikipe ya AS Kigali bageze ku kibuga cya Kigali Pele Stadium aho wari umunsi wo gusubukura imyitozo itegura imikino 6 ya shampiyona isigaye.

Abatoza batangiye gutegura imyitozo nk'ibisanzwe gusa baje gutegereza abakinnyi habura n'umwe uhinguka. Ubwo AS yasozaga umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona, umutoza Guy Bukasa, yahaye abakinnyi akaruhuko, aho bagombaga kugaruka mu myitozo kuri uyu wa Gatanu.

Abakinnyi bagiye mu karuhuko babwiye umutoza ko batazagaruka mu myitozo badahawe amafaranga y'ibirarane by'amezi 3 bamaze badahembwa. Abakinnyi ba AS Kigali baheruka guhembwa mu Ugushyingo umwaka ushize.

Abakinnyi ba AS Kigali bari bayisanzwemo umwaka w'imikino utaratangira, bo barishyuza iyi kipe amezi 4 kuko ukwezi kwa Nyakanga umwaka ushize bataguhembwe.

Abakinnyi bose ba AS Kigali bavuze ko batazigera bagaruka mu myitozo badahembwe amafaranga yose kuko niyo bahabwa ukwezi kumwe cyangwa abiri batabyemera.

Abakinnyi ba AS Kigali bavuga ko bahawe amafaranga make shampiyona yenda kurangira byazarangira bambuwe, ariyo mpamvu bagomba guhabwa amafaranga yose








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND