Kigali

Byagenze gute ngo Diplomat akorane indirimbo na Ismael Mwanafunzi bataziranye ?- VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:15/03/2024 9:02
0


Umunyamakuru wa RBA byumwihariko kuri Radio Rwanda, Ismael Mwanafunzi aherutse kumvikana mu ndirimbo "Icyuki Gikaze' ya Diplomat na LI John, ibintu byatumye benshi bibaza uko byagenze ngo bahure.



Ubusanzwe umunyamakuru Ismael Mwanafunzi uri mu bakunzwe cyane, si kenshi wamwumva mu bindi bikorwa uretse kuri Radio, aho asanzwe akora, ni umuntu ukunda ubuzima bw'ubwiru cyane ko abenshi batanamuzi neza ku buryo umusabye amafoto ye arenze abiri, byagorana kuyaboma.


Kuri ubu Ismael Mwanafunzi aherutse kumvikana mu ndirimbo 'Icyuki Gikaze' ya Diplomat na LI John.


Diplomat mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda, yavuze ko nubwo iyi ndirimbo yabayeho, aba bombi batari baziranye usibye kuba umwe yari azi mugenzi we ariko bataravugana, ndetse bataranabona.


Diplomat yagize ati "Ariya magambo narabanje ndayandika, ariko nkumva ntago nzayavuga neza, ntekereza umuntu wayavuga neza akaryoha, numva ni Mwanafunzi ".


Diplomat avuga ko nubwo yatekereje Mwanafunzi atari yizeye ko azabyemera kuko batari baziranye.


Diplomat yagize ati "Ismael Mwanafunzi ntago twari tuziranye, naramuhamagaye ndamwibwira, nsanga aranzi. Namubwiye ko nshaka ko anshyirira ijwi mu ndirimbo, arabyemera, dupanga umunsi, tuzabikora. Ni umuntu mwiza ku rwego byamusabye kwigomwa umwanya we''.


Ijwi rya Mwanafunzi riri muri iyi ndirimbo, rimeze neza nk'uko ajya akora ibiganiro kuri Radio bicukumvuye bizwi nk'ibyegeranyo, aba agaruka ku buhanuzi bw'abanyamerika gakondo ba kera.

Diplomat yahamagaye Ismael Mwanafunzi bataziranye

Ismael Mwanafunzi ntabwo yagoranye na Diplomat 

Reba ikiganiro twagiranye na Diplomat

">

">Reba Icyuki Gikaze ya Diplomat na LI John

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND