Umuhanzi Harmonize kuri ubu uri kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 amaze ku Isi, yatangaje ko yicuza ibintu by'inzangano n'amatiku yagiye yishoramo mu muziki mu myaka yatambutse.
Ni amagambo uyu muhanzi yatangaje anyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavugaga ko kuri ubu yabaye umuntu mushya ndetse akaba yanitandukanije kure n'abantu usanga bavuga ko imyidagaduro irimo amahoro usanga iba ibishye.
Harmonize yagize ati" Ubu nabaye Harmonize mushya utarangwa n'ibintu by'intongana. Kuri ubu ibintu byo gushyamirana na bagenzi banjye nabishyize ku ruhande, icyo ngiye kwimika ni ubumwe gusa. Nakunze kumva abantu benshi bavuga ko imyidagaduro irimo amahoro (itarimo amatiku) ibiha cyane. Njyewe ku mugaragaro nitandukanyije n'abantu bafite ibyo bitekerezo biganisha ku rwango".
Harmonize yakomeje avuga ko nta mpamvu yo gukomeza guhembera urwango ngo bari gutwika, dore ko n'imyaka yose babikoreye batigeze barenga ibihugu birimo nka Nigeria ndetse na Afurika y'Epfo mu muziki.
Agira ati" Ubu se mbere twakoreye ibyo bintu byose biganisha ku rwango ngo turi gutwika byadufashije iki? Ko tutigeze duca no kuri bagenzi bacu b'abaturanyi aribo Nigeria ndetse na Afurika y'Epfo.
Harmonize amaze iminsi agaragaza ko akeneye kwiyunga na mugenzi we Diamond bahoze bakorana muri WCB Label ya Diamond ariko bakaza gutandukana nabi mu mwaka wa 2019. Kuva icyo gihe aba bahanzi babayeho ubuzima bwabo barebana ay'ingwe kugeza ejo bundi nyuma y'imyaka Itanu ubwo bongeraga bagahura bagasuhuzanya, bagasangira, bagaseka ariko byose bigizwemo uruhare na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu wari wabatumiye.
Harmonize wujuje imyaka 30 y'amavuko aricuza iby'inzangano yishoyemo
Harmonize avuga ko akeneye ubumwe nta kindi
TANGA IGITECYEREZO