Umunyamuziki umaze igihe kinini mu muziki, Senderi Hit yongeye gukora mu nganzo ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Muze Turwubake’ igamije gukangurira urubyiruko gusigasira ibimaze kugerwaho mu rugendo rw’iterambere no kubirinda, muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Senderi azwi cyane mu ndirimbo zitsa ku butumwa
bw’uburere mboneragihugu nka ‘Twaribohoye’, ‘Nzabivuga’, ‘Tuzarinda Igihugu’,
‘Iyo twicaranye’ n’izindi zakomeje izina rye. Uyu muhanzi azwi no mu ndirimbo
zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’iyitwa ‘Twigirire icyizere’,
‘Intimba y’Intore’, ‘Nyarubuye iwacu hari heza’, ‘Amateka yacu’ n’izindi.
Izina rye ryanakomeye ubwo yashyiraga hanze indirimbo
z’amakipe ahora ahanganye, afite indirimbo ivuga kuri APR FC akagira
n’indirimbo ivuga kuri Rayon Sports kandi ni ibihangano yakoze atabyishyuriwe
‘kuko akunda izi kipe zombi’.
Mu myaka ishize ari mu muziki, uyu muhanzi avuga ko
yabaye imvano yo gukomeza gukora ibihangano byiza atitaye kuri benshi bagiye
bamuca intege.
Ikirenze kuri ibyo, asobanura ko ‘ndi ishuri ryo
kudacika intege’. Ndetse, yagiye abyumvikanisha no mu ndirimbo z’urukundo
yashyize hanze nka ‘Nta Cash’, ‘Jealous’, ‘Convention’ yakoranye na Bruce
Melodie, ‘Umuvuduko’ yakoranye na Jay Polly, ‘Bugacya’ yakoranye na Theo
Bosebabireba n’izindi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi yavuze ko yanditse
iyi ndirimbo ye nshya ‘Muze Turwubake’ nk’impano yageneye urubyiruko
arushishariza gukomeza kubaka u Rwanda no kurinda ibimaze kugerwaho n’Igihugu
mu myaka 30 ishize.
Ati “Imibare igaragaza ko urubyiruko aribo benshi
batuye u Rwanda, byumvikanisha ko Igihugu ubu kiri mu biganza byanyu rubyiruko.
Binasobanuye ko bari ku ruhembe rwo kurinda, gusigasira, no gukomeza
kubibungabunga bakabimeza.”
Akomeza ati “Igihugu cyabohowe n’abari urubyiruko,
bisobanuye ko imbaraga z’urubyiruko zikenewe no muri iki gihe mu rugendo rwo
kuganisha aheza Igihugu cyacu. Iyi ndirimbo rero ni ukubibutsa, ko bagomba kuba
imbere y’aho u Rwanda rugana.”
Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo yayikubiyemo
ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda,
kandi abwira urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bakitabira umurimo.
Ubu
izina rishya ni Nyiri Umufana
Senderi yavuze ko imyaka 25 ishize yubatse amateka
n’ibigwi bikomeye mu muziki, ko igihe kigeze kugirango ku mazina akoresha
yumvikanishe ko yigwijeho abafana.
Avuga ko hejuru yo kuba yitwa Senderi Hit yongeye
nyiri umufana “Senderi Hit Nyiri Umufana’”
Yavuze ko yahisemo iri zina ashingiye ku bitaramo
amaze kwitabira, ibimenyetso simusiga birimo aho yagiye ataramira, ibikorwa
yitabiriye n’ibindi byagiye bisiga ivumbi ritumuka.
Ati “Mbifitiye ibimenyetso! Si amagambo. Ibyo nakoreye
mu Ntara abaturage barabizi, urugero rwa hafi n’ibitaramo bya Tour du Rwanda
2024 nageze henshi hashoboka, abafana baremeye, ibitaramo bya Airtel Connect ya
Kabiri aho nataramiye imbere y’abaturage bahawe Telefoni na Perezida Kagame
kugirango bakoreshe ikoranabuhanga, rero ibimenyetso si iby’ubusa.”
Senderi yavuze ko mu gihe kiri imbere azashyira hanze
indi ndirimbo azatura ababyeyi batwite kugirango abazavuka bazakurane
n’ubutumwa yaririmbyemo.
Senderi Hit yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Muze
Turwubake’ ikangurira urubyiruko kurinda ibimaze kugerwaho
Senderi Nyiri Umufana yavuze ko iyi ndirimbo
yayihimbye ashingiye ku rugendo rw’imyaka 30 ishize
TANGA IGITECYEREZO