RFL
Kigali

Banki ya Kigali na Banki y’Ishoramari y’u Burayi batangije ikigega cya Miliyari 140 Frw azifashishwa mu buhinzi butangiza ibidukikije

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2024 17:32
0


Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) na Banki ya Kigali batangije ikigega bashyizemo Miliyoni 100 z’Amayero [Angana na 140,190.22 Frw] azifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu ndetse n’imibereho myiza.



Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, mu muhango wo gusinya amasezerano wabereye muri Kigali Serena Hotel witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) Thomas Östros, Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra ndetse n’ Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Herbet Asiimwe.

Iyi gahunda/Ikigega yatangajwe bwa mbere ku wa 2 Ukuboza 2023, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ahaberaga Inama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku mihindagurikire y’ikirere (COP28).

Iyi gahunda igamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere imishinga mito, inganda n’ubucuruzi no gushyigikira ubuhinzi burambye.

Ni gahunda izita cyane ku guteza imbere abagore no kubashyigikira mu bikorwa by’ubuhinzi no kubona serivisi z’imari. Niyo nkunga nini iyi Banki y’Ishoramari yo mu Burayi itanze mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko aya mafaranga bahawe bazayashora mu buhinzi n’ubworozi, kandi azagera kuri Cooperative, Kompanyi, ibigo by’ubucuruzi n’abantu ku giti cy’abo bakora ubuhinzi muri rusange.

Dr.Karusisi yavuze ko bazatera inkunga abakora ubuhinzi bwita ku byo Abanyarwanda bakenera cyane. Kandi ko mu kwitegura kwakira iyi nkunga, bashyizeho ishami rishinzwe kwita ku mishinga y’ubuhinzi ‘ku buryo bamaze kuvugana n’abakiriya bacu’.

Uyu muyobozi ati “Bamaze kubabwira (Abakiriya) ko hari ubufasha buri mu nzira. Ubu ngubu tuzongera tubegere tubabwire ukuntu basaba iyi nguzanyo y’igihe kirekire izatuma bateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’abo...”

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Dr Diane Karusisi yavuze ko mu bihe bitandukanye ubuhinzi bwagiwe buhabwa inguzanyo nke cyane ugereranyije n’ibindi bice by’ishoramari, bitewe n’uko ‘abantu bakora mu Banki ntabwo bazi ubuhinzi n’ubworozi’.

Avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo batangiye urugendo rwo kwihugura. Akomeza ati “Twatangiye urugendo rwo kwihugura mu buhinzi no mu bworozi.  Natwe dusigaye dutanga akazi ‘kuri’ ba Agronome […] Ubu ngubu kuko twamaze gushyiraho ubwo buryo, tugira n’ubumenyi, tugira n’abantu babizi, ubu ngubu igisigaye noneho ni ugushora amafaranga...”

Karusisi yavuze ko aya mafaranga bazayakoresha icyo bayaherewe kuko ‘natwe ni inguzanyo twafashe tuzishyura’. Ati “…Ntabwo twakwishyura inguzanyo, kandi natwe tutabona abatwishyura inguzanyo. Nibyo bizaduha imbaraga yo gutanga amafaranga mu buhinzi nibyo twiteze.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko mu myaka ishize, Banki ya Kigali yagiye igera ku ntego zayo bigizwemo uruhare n’abagore kandi muri gahunda z’abo za buri munsi, bafie intego yo kubateza imbere ndetse bashyizeho uburyo buteza imbere abagore bakora ubucuruzi. 

Ati “Turabona y’uko ibyo twakoze bigenda bitanga umusaruro, kandi abagore muri ‘Business’ bagenda biyongera’.

Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) Thomas Östros, yavuze ko ubufatanye bw’abo na Banki ya Kigali bumaze igihe kinini, kuko bamaze imyaka 25 bakorana. Ati “Ntabwo wavuga ko ari ubufatanye bushya, ahubwo iyi n’indi ntambwe duteye.”

Avuga ko bishimira kugirana amasezerano na Banki ya Kigali y’ubufatanye bwa Miliyoni 100 z’Amayero mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga. Ati “Ndatekereza ko ibyo turi gukora ahantu ari ib’ingenzi cyane. Guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, ubucuruzi bucuriritse, biri muri rwego rwo kwihaza mu biribwa.”

Thomas Östros yavuze ko amafaranga ari munsi ya 5% y’inguzanyo za Banki ajya mu buhinzi. Avuga ko mu 2023 bateye inkunga Umugabane wa Afurika angana na Miliyari 1.1 z’Amadorali yari agamije guteza imbere abikorera.

Asanga gutera inkunga ubucuruzi buto, abahanzi n’abandi biri mu rwego rwo kurema imirimo mishya mu bihugu birimo n’u Rwanda bikiri mu nzira y’iterambere. Yavuze ko uretse gutera inkunga, banagira uruhare mu gutanga amahugurwa no gukurikirana ibikorwa kugirango inkunga ikoreshwe neza.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Herbet Asiimwe yavuze Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) isanzwe ifitanye ubufatanye ‘bwiza’ na Leta y’u Rwanda, kuko bamaze gutera inkunga ibikorwa binyuranye mu buzima cyane cyane mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Yavuze ko iyi Banki yafashije u Rwanda ‘cyane cyane mu gihe cya Covid-19’. Ati “Tumaze kubona amafaranga yabo ajya mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose. Twakoranye mu bindi bijyanye n’ibikorwaremezo, amazi n’imyanda mu Mujyi wa Kigali. Ni byinshi bamaze gushyiramo amafaranga, ariko icyo ntakwibagirwa ni uriya mushinga ujyanye no kubungabunda ibidukikije ku birunga.”

Buri wese uzafata inguzanyo azishyura mu gihe kirekire ku nyungu iri hagati ya 16 na 17%. Byitezweho ko izakuraho inzitizi zakomaga mu nkokora abahinzi, abashora imari mu buhinzi n’amakoperative y’ubuhinzi ku kugera ku mari shingiro.


Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) Thomas Östros, yavuze ko ubufatanye bwabo na Banki ya Kigali bumaze igihe kinini, kuko bamaze imyaka 25 bakorana

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko aya mafaranga bahawe bazayashora mu buhinzi n’ubworozi, kandi bazateza imbere abagore 
 Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Herbet Asiimwe, yavuze ko Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) isanzwe ifitanye ubufatanye ‘bwiza’ na Leta y’u Rwanda 

Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) na Banki ya Kigali batangije ikigega bashyizemo Miliyoni 100 z’Amayero [Angana na 140,190.22 Frw]

Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yagaragaje ko bishimiye ubufatanye bwa Banki y’Ishoramari y’u Burayi na Banki ya Kigali 

Iyi gahunda yashyizwemo Miliyari 140 Frw izafasha u Rwanda muri gahunda y’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB), ni ikigo cy’imari kirambye mu bikorwa byo gutera inkunga no kuguriza, kikaba cyarashinzwe n’ibihugu binyamuryango 

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND