Kigali

Diplomat yageneye ubutumwa bwihariye The Ben na Bruce Melodie

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:15/03/2024 6:19
0


Umuraperi Diplomat uri mu bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, yakomeje kuri Bruce Melodie na The Ben bamaze igihe mu ntambara y'amagambo.



Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana intambara y'amagambo hagati ya The Ben na Bruce Melodie aho aba bombi bapfa kuba baragiye gukorana indirimbo ariko The Ben akaba yari arimo gukina umukino wa 'Play station' na Zizou Alpacino bikarangira Bruce Melodie arambiwe akigendera ndetse bakagerageza n'iya kabiri ariko nayo ntigere ku iherezo.

Umuraperi Nuur Fassasi wamamaye nka Diplomat uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise "Icyuki gikaze" yakoranye na Li John, ni umwe mu bahanzi babashije gukorana n'aba bahanzi bombi Bruce Melodie na The Ben, ku buryo afite uko azi buri umwe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Diplomat yatangaje ko aba bombi bagiye bakunda indirimbo yakoranye nabo yaba 'Bruce Melodie' bakoranye 'Umwe Bavuze' nubwo nta mashusho bigeze bafata ndetse na The Ben bakoranye 'Karibu Sana'.

Amashusho y'indirimbo "Karibu sana" bayafatiye mu gihugu cya Uganda kubera ko icyo gihe The Ben atabarizwaga mu Rwanda, ahubwo byasabye Diplomat kumusanga mu gihugu cya Uganda aho yari yagiye gutaramira.

Diplomat abajijwe ku wakunga aba bombi bamaze igihe mu ntambara y'amagambo, yavuze ko ari bo ubwabo bakwiyunga ariko yirinda kwinjira muri iki kibazo cyane. Yagize ati: "Ni abantu bakuru bose, nta muntu wo kubunga ahubwo ni bo ubwabo bo kwiyunga, gusa sinshaka kugira byinshi mbavugaho kuko bose ni abagabo".

Ibi yabibajijwe nyuma yo gukomoza ku kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoranye indirimbo na The Ben, Bruce Melodie ndetse na Meddy.

Diplomat abona The Ben na Bruce Melodie ari bo ubwabo bakwiriye kwiyunga

The Ben na Bruce Melodie bakomeje kurebana ay'ingwe

Reba ikiganiro cyose Diplomat yagiranye na InyaRwanda Tv


REBA INDIRIMBO NSHYA "ICYUKI GIKAZE" YA DIPLOMAT FT LI JOHN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND