Umunyamerika w’munyamategeko Paul Lawyer, yitabye Imana amaze imyaka igera kuri 70 aba mu mashini ifasha ibihaha bye gukora neza.Yashyizwe muri iyi mashini nyuma y’uko yanduye indwara ya Polio afite imyaka 6 gusa mu 1952.
Iki cyuma kizwi nka 'Iron Lung,' ni icyuma gifunze kiba gipfutse umubiri wose kugera ku ijosi, kikaba gifasha umuntu guhumeka mu gihe imitsi y'ubuhumekero itagishoboye gukora burundu.
Kuva rero Paul Alexander yakwandura iyi ndwara iri mu zari zitinyitse icyo gihe, umubiri we wose kuva mu ijosi kumanura wananiwe kongera kunyeganyega ndetse ntiyongera gushobora guhumeka ku giti cye. Mu rwego rwo kurokora ubuzima bwe, abaganga bahise bamushyira muri 'Iron lung,' imashini ifasha umuntu guhumeka, ikagenzura umuvuduko w'umwuka uri kuzenguruka mu mubiri we, ari nako ifasha ibihaha kwaguka.
Icyo gihe asangwamo iyo ndwara ku myaka itandatu, Paul yafashwe n'umuriro udasanzwe kandi aribwa cyane mu mbavu bituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya. No kuri iyi nshuro mbere y'uko yitaba Imana, bamujyanye mu bitaro ameze nabi basanga yanduye icyorezo cya Covid.
Paul, yamaze hafi ubuzima bwe bwose muri iyi mashini yamufashaga guhumeka nyuma y'uko indwara ya Polio yangije ingingo zose z'umubiri we.
Agishyirwa muri iyi mashini ntiyashoboraga kuvuga cyangwa kunyeganyega ku buryo hari ubwo yamaraga igihe atoga kubera kubura ako avugana n'abaforomo bari bashinzwe kumwitaho. Nyuma y'uko avanwe mu bitaro agataha iwabo i Dallas muri Texas, Papa we yamukoreye agakoresho gakozwe muri purasitiki kariho n'ikaramu azajya yifashisha mu kwandika no gukanda amabuto y'ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo na telefone.
Nyuma y'uko yize kugerageza guhumeka ku giti cye, yamaze igihe gito ataba muri iyo mashini, nuko ajya kwiga muri Kaminuza ya Texas muri Austin aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'Amategeko biza no kurangira avuyemo umunyamategeko ukomeye.
Mu 2020, nibwo yashyize hanze igitabo yanditse yise 'Three Minutes For A Dog.'
Yigeze gutangariza ikinyamakuru The Guardian ko atinya cyane icyorezo cya Covid-19, nuko biza kurangira aricyo kimwambuye ubuzima.
Si muri Amerika gusa ikoreshwa, kuko no mu Bwongereza imashini ya 'Iron lung' yarakoreshejwe cyane, ndetse n'umuntu wa nyuma yafashaga guhumeka muri iki gihugu yitabye Imana ku myaka 75 mu Ukuboza 2017.
Kugeza ubu, Polio ni icyorezo gihangayikishije cyane muri Amerika no mu Bwongereza kandi kigaragara mu bihugu bike ndetse n'amahirwe yo kucyandura ni make.
Paul Alexander wari umaze imyaka 70 aba mu mashini imufasha guhumeka yitabye Imana ku myaka 78
Yari afite uburyo bwihariye bumufasha kuganira n'abandi

Yanduye indwara ya Polio ku myaka 6 atangira guhumekera mu mashini
Ari muri iyi mashini yakoraga ibintu bitangaje birimo no gushushanya