RFL
Kigali

Theo Bosebabireba yakomoje ku gukora igitaramo cye cya mbere n'indirimbo zitari iza Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2024 14:27
0


Umuhanzi mu ndirimbo zisingiza Imana ufite izina ribyibushye mu Karere, Theo Bosebabireba, kera kabaye ashobora gukora igitaramo cye cya mbere mu mateka y'umuziki. Yanateguje indirimbo nshya zidasanzwe zitari iza Gospel, azashyira hanze muri uyu mwaka wa 2024.



Nusubiza amaso inyuma urasanga mu myaka umaze uzi Theo Bosebabireba nta gitaramo cye bwite na kimwe urumva. Ni ko bimeze ntabwo wibeshye. Icyakora niwe nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kuririmba mu bitaramo byinshi, bikamugira uwa mbere mu baramyi bafite abafana benshi mu turere twose tw'igihugu.

Mu gihe kandi abahanzi banyuranye bashyira hanze Album nshya ubutitsa aho kuri ubu muri Gospel ufite nyinshi ari Tonzi witegura kumurika album ya 9 [kuwa 31 Werurwe 2024 muri Crown Conference Hall i Nyarutarama], Bosebabireba we yibitse kuri Album imwe y'indirimbo 100. Ni indirimbo z'indobanure kuko hari izindi nyinshi cyane zitari kuri album.

Theo Bosebabireba ni umuhanzi wihariye ukora umuziki mu buryo bwe, ari na byo wavuga ko bimutandukanya n'abandi baramyi bagenzi be. Ubudasa bwe bumwongerera igikundiro dore ko bumuha umwanya uhagije wo guha ibyishimo abakunzi b'indirimbo ze binyuze mu bitaramo n'ibiterane atumirwamo hirya n hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Nyuma ya Gaby Kamanzi, Theo Bosebabireba aza ku mwanya wa kabiri mu baramyi nyarwanda bamaze gutaramira mu bihugu byinshi byo muri Afrika. Ibihugu amaze kwamamazamo izina rya Yesu mu ndirimbo harimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Mozambique n'ahandi. Yigeze gutumirwa mu Bwongereza, ariko birasubikwa.

Umwaka wa 2024 ashobora kuwandikamo amateka avuguruye kuko yihamiriza ko "nzakoramo ibintu bidasanzwe byinshi ariko ntashaka kuvuga nonaha". Ntiyasobanuye neza ako gaseke gapfundikye ahishiye abakunzi be, ariko yavuze ko mu mishinga ahugiyeho harimo n'indirimbo zidasanzwe bizaba atari izo kuramya Imana, ariko nanone atari Secular.

Aganira na inyaRwanda, yagize ati "Mfite indirimbo eshatu nshaka gusohora kandi ari indirimbo z'ubuzima busanzwe ku buryo kuzivugaho nabivuga nasisohoye zihari kandi nzazisohorera icyarimwe, ariko zizaba zisa nk'aho atari Gospel ariko nanone atari Secular, indirimbo uririmbye nk'Amahoro, ukaririmba nk'Umutekano,..".

Theo Bosebabireba ufite album imwe gusa igizwe n'indirimbo ijana, hari amakuru ko ashobora gukora n'igitaramo muri uyu mwaka wa 2024. Bibaye, cyaba ari cyo cya mbere mu mateka akoze ku giti cye kuko ibyo yagiye aririmbamo byose ari ibyo yatumiwemo. 

Ati "Ntabwo ndabibonera umurongo wo kuba hari icyo nabivugaho ariko biri mu byifuzo byanjye by'imbere ndetse ni ibintu nsengera nawe uzamfashe, n'abandi bantu bankunda".

A Light to the Nations Ministry yamubyaye muri Batisimu!!

Hashize imyaka irenga 3 Theo Bosebabireba aririmba mu biterane by'umuryango wa Gikristo witwa A Light to the Nations (aLn) washinzwe na Ev. Dan Morey. Bamufashije kwisanga mu bakristo no kongera kubanezeza nyuma y'imyaka nk'ibiri yamaze yaratenzwe na ADEPR, ariko nyuma y'uko ahawe imbabazi, aLn imufasha kubwiriza abantu ibihumbi n'ibihumbi mu gihe gito. 

Mu 2023, yataramiye i Nyagatare ahitabiriye abarenga ibihumbi 120 mu gihe cy'iminsi itatu. Si aho gusa ahubwo no muri Bugesera, yahacanye umucyo mu giterane cy'amateka dore ko ari cyo cya mbere kinini cyabereye muri aka Karere. Hose aba ari kumwe n'impanga ye muri Kristo Yesu ari we Rose Muhando mu biterane bigaburwamo ijambo ry'Imana na Dana Morey.

Kuri ategerejwe i Ngoma kuwa 13-17 Werurwe 2024. Avuga ko anyuzwe cyane no kogeza izina rya Yesu mu Karere kegeranye n'isambu ye. Ati "Ngoma isobanuye byinshi kuko ni Intara mvukamo i Burasirazuba, ni akarere kegeranye n'ako mvukamo ka Kayonza, noneho aho bigabanira, bigabana ku buryo bikora no ku isambu y'iwacu cyangwa isambu mfite mu cyaro". 

Yungamo ati "Urugabano rwa Ngoma na Kayonza rugabanira mu butaka bwacu, icyo nacyo ni ikintu cyumvikana urumva ko ari ahantu nagiye kenshi gashoboka. Kera tugikora imirimo y'ingufu, najyaga mva muri Kayonza nkajya muri Ngoma guhinga imisiri;

Gukora ibiraka byo guhoma amazu, nagiyeyo kenshi, nagiye gucungayo ingorobani, naremye isoko ry'aho bita i Kibungo, nacurujeyo inkweto, najyaga njyayo no kurebayo filime kera za ba Rambo na Shwazinega nkatega nkajyayo ari ho tuzibona honyine".

Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka "Icyifuzo", "Ingoma", "Ibigeragezo si karande", "Uwo ni nde", "Kubita utababarira", "Inkuru ibaye impamo", "Baramaze", "Bazaruhira ubusa", "Umunyabwenge", "Baraye amajoro y'ubusa", "Ntawe bitabera", "Umuriro urotsa", "Hagati y'umutwaro n'umutwe" n'izindi.


Biva ku karago byinshi tubona nk'umusaruro wa Bosebabireba mu muziki


Theo Bosebabireba ashobora gukora igitaramo muri uyu mwaka


Theo Bosebabireba akora udukoryo mu biterane atumirwamo

REBA INDIRIMBO "BARAMAZE" YA THEO BOSEBABIREBA


UKO BIBA BIMEZE IYO THEO BOSEBABIREBA ARI IMBERE Y'ABAKUNZI BE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND