Ni bamwe mu banyamakuru bagiye batambutsa ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga n’ibiganiro babaga batumiwemo, ntibivugweho rumwe! Babiri muri bo bagiye bitaba mu bihe bitandukanye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ahanini biturutse ku makosa babaga bakoze mu mwuga nk’uko byavuzwe.
Uko ari batatu Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta],
Niyigaba Clement [DC Clement] ndetse na Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace
Maker] batangajwe mu banyamakuru batangiranye na Radio Isibo FM ivugira ku
murongo wa 98.7 FM.
Bazajya bahurira mu kiganiro bise “Isibo Radar’
kizajya gitambuka kuri iriya Radio, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ndetse no ku
Cyumweru kugeza mu masaha akuze.
Bombi bakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yaba
ibyifashisha amajwi n’amashusho. Ariko abakoresha umuyoboro wa Youtube babazi
cyane, ahanini bitewe n’ubusesenguzi bagiye bakora ku ngingo zinyuranye n’uburyo batangije uruhererekane rw’ibiganiro bise ‘Operations’.
Hari igihe ku mbuga nkoranyambaga byavuzwe ko
Fatakumavuta yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera inkuru
yari yatangaje ku mukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Isimbi Alliah
wamenyekanye nka Alliah Cool.
DC Clement nawe hari ikiganiro aherutse gukora
yavuzemo ko hari inkuru yakoze, hanyuma umwe mu bantu yavuzeho ntiyabyishimira
ajya kumurega, ariko byarangiye amutsinze ashingiye ku kuba ibyo yavuze yari
abifitiye ibimenyetso.’
Isibo
Radar, ikiganiro kizaca impaka muri ‘Showbiz’?
Peacemaker ‘Pundit’ wandikira ikinyamakuru IGIHE,
yavuze ko iki kiganiro bagitekerejeho mu rwego rwo kwiyegereza urubyiruko
nk’umubare munini w’abatuye u Rwanda, ariko kandi ntibaheje n’abakuze mu myaka
kuko bashaka kujyana n’abo mu rugendo rwo kumenya amakuru.
Yavuze ko ari ikiganiro bahaye amasaha atatu, kandi
bazajya bagikora ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera saa kumi n’imwe
z’umugoroba kugeza saa Mbili z’Ijoro, ndetse bazajya bongera guhurira kuri
‘Micro’ ku Cyumweru guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa Sita z’ijoro.
‘Pundit’ avuga ko iki kiganiro kizajya kirangwa
n’umuziki (gucuranga indirimbo z’abahanzi), ibigezweho mu myigadaduro (Total
Report Live) ndetse bazajya baba bafite n’ingingo basesengura ya buri munsi
(Topic of the Days-Analysis).
Ati “Muri rusange ‘Isibo Radar’ ni ikiganiro gihurije
hamwe ingeri zinyuranye z’amakuru, yaba agaruka ku byamamare, ubuzima bw’abo,
amakuru agira icyo amarira abantu, imibereho y’ibyamamare n’ibindi binyuranye.”
99% by’ibizaba bigize iki kiganiro ni ubusesenguzi.
Bazajya bitsa ku muziki, Filime, bongereho no gukora inkuru bakubiye mu cyiswe
‘Operation’.
Kizajya gitambuka kuri Radio Isibo FM ivugira kuri
98.7 Fm, abantu bashobora no kuzajya bakireba imbona nkubone ku rubuga rwa
Youtube ‘Isibo Tv’ ndetse no kuri Application ya Itv.
Peacemaker ati “Abantu bitege kumva ubusesenguzi
butabogama bukoresheje imibare n’ibimenyetso. Bitege kwerekana uko ubuhanzi
bukwiriye gukorwa mu ngeri zose zirimo: Ubuhanzi, kumurika imideli, ubusizi,
sinema n’ubwanditsi. Usanga benshi bita cyane ku bahanzi kandi sibo gusa
bakwiriye umwanya.”
Ntibagamije
guhuza- Bazikiranura mu kiganiro?
Peacemaker yavuze ko abantu badakwiye gufata iki
kiganiro n’icy’ubwiyunge hagati y’abo, ahubwo ibyo bazajya baganiraho n’ibyo
bizatanga umusaruro.
Ati “Ntabwo tugamije guhuza. Ibyo dusesengura nibyo
bizatanga umusaruro. Mu kiganiro nibiba ngombwa tuzatongana ariko ntibisobanura
ko tuzaba tugamije urwango.”
Akomeza ati “Ikigamijwe ni ugukora ubusesenguzi
butanga umurongo ku ngingo runaka. Amakuru y’ibihuha nta mwanya azahabwa.
Ubusanzwe ntiduhamagariwe kumvikana, dusabwa gukora ibikenewe ku isoko
ry’imyidagaduro.”
Yunganiwe na mugenzi we DC Clement, wabwiye InyaRwanda
ko nubwo bazwi nk’abanyamakuru b’abataripfana ku muyoboro wa Youtube, ariko mu
kiganiro ‘Isibo Radar’ bazakomeza gukora bubahirije amahame y’itangazamakuru.
Ati “Cyane! Kuko hari amahame y’itangazamakuru
anagenga ibitangazamakuru bitandukanye na Youtube, ukuri gufite ibimenyetso ko
ntagutinya ku kuvuga, ariko nanone nta kurengera kurimo.”
Clement yavuze ko ibi biri mu mpamvu zatumye ikiganiro
cyabo bacyita ‘Isibo Radar’ mu rwego rwo gusobanura ko ibyo bazakora bizagera
bigera mu byo abantu bahishwe.
Ati “Isibo Radar ni izina abantu batamenyereye,
uhereye ku ikipe tuzakorana twese dukora inkuru zidasanzwe abantu bakunze
kwibaza uko tuba twazibonye, byumwihariko njye hakiyongeraho ko mba ngomba
kubwira abantu ibyo amatwi yabo atigeze yumva.”
Akomeza ati “Radar rero ni indebakure, ikifashishwa mu
kumenya amakuru ari aho amaso cyangwa amatwi y’umuntu atageze! Ibyo rero nibyo
tuzajya duha abantu. Ni ukubarebera cyangwa kubumvira aho bazajya badukurikira
batagera.”
Bazahuze
bate ko Clement yakunze kugaragaza ko atemera ibyo Fatakumavuta atangaza?
DC Clement yabwiye InyaRwanda, ko muri Kamena 2023,
ari bwo yashyize umukono ku masezerano yo gukorera Isibo FM. Yavuze ko kuva
kiriya gihe, yagiranye ibiganiro na bagenzi be Peacemaker ‘Pundit’ ndetse na
‘Fatakumavuta’.
Yavuze ko kuba abantu bakunze kubona ahanganye na
Fatakumavuta mu biganiro byo kuri Youtube, abigereranya n’abafana ba APR FC na
Rayon Sports.
Ati “Nubwo hari ababona ko hanze kuri za Youtube
dukoreraho tuba duhanganye ariko navuga ko ari nka kwakundi umukinnyi wo muri
APR FC aba ahanganye n’uwo muri Rayon Sports ariko bose bagera mu ikipe
y’Igihugu Amavubi bose bagashyira hamwe. Bizanyorohera kandi abadukurikiza
bazaryoherwa cyane!”
Fatakumavuta yakoreye ibitangazamakuru birimo Fash Fm,
ndetse yagiye yifashishwa cyane mu biganiro bitandukanye byatambukaga ku
muyoboro wa 3D TV.
Uyu mugabo usigaye ari Umuvugizi w’ikipe ya Gorilla,
yabwiye InyaRwanda ko yagarutse mu itangazamakuru rya Radio afite intego yo
kugaragaza ko ariwe musesenguzi wa mbere mu bijyanye n’imyidagaduro.
Fatakumavuta yari amaze igihe kinini atumvikana mu
itangazamakuru ryo kuri Radio. Yavuze ko kugaruka kwe kuzumvikana cyane mu
biganiro by’ubusesenguzi azajya akora. Ati “Abantu bitege indi ntera mu
busesenguzi bw’amakuru ajyanye n’imyidagaduro.”
Kuri we, imyaka 2 ishize atumvikana mu itangazamakuru
ryo kuri Radio, yishimira ko yagize uruhare mu guhindura itangazamakuru
rikorerwa ku muyoboro wa Youtube.
Ati “Imyaka ibiri ntari kuri Radio nakoze
impinduramatwara ku rubuga rwa Youtube binyuze mu biganiro nahaye inyito ya
‘Operations’ byatambukaga ku muyoboro wa 3D TV.”
TANGA IGITECYEREZO