Kigali

Ntibyigeze bibangamira ibya Kigali: Israel Mbonyi mu bitaramo mpuzamahanga mu myaka 2 ishize

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/03/2024 10:05
1


Israel Mbonyi akomeje kogoga amahanga ajyanye ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi mu bihe byose nta na rimwe yigeze aburira umwanya abanyarwanda bamukunda nk'uko bamwe babinuganuga.



Hari abatangiye kugira ubwoba ko ibitaramo bya Israel Mbonyi byo hanze y'u Rwanda bizaba byinshi ku buryo bishoboka ko muri iyi myaka cyane cyane 2024 ikazarangira adataramiye abakunzi be mu Rwanda.

Urebye amakuru yashyize hanze kugeza ubu, usanga yibanda ku bitaramo byo hanze nk'icyo azakorera muri Bubiligi ahitwa Birmingham Palace hamwe na bibiri azakorera muri Uganda harimo icyo kuwa 23 Kanama 2024 ahitwa Millenial Grounds Lugogo n'icyo azakora kuwa 25 Kanama 2024 kuri Mbororo University Inn Grounds.

Ibi bitaramo byatumye bamwe batangira kunuganuga ko ashobora kuba nta gitaramo azakorera mu Rwanda muri uyu mwaka nyamara ibi bisa nk'ibidahura neza n'ukuri ugendeye nko ku myaka 2 ishize.

Gusa uko yari mu myaka 2 bitandukanye cyane n'uko ari none kuko yamaze kubona isoko rindi atari asanganwe ririmo iry’abatuye muri Kenya na Tanzania binyuze mu gukora ibihangano byo mu rurimi rw’igiswahili.

Bamwe babona ko ubwo yamaze gutangaza gutaramira mu Burayi na Uganda ashobora no kongeraho ibihugu bikoresha igiswahili, ibintu bishoboka mu gukura k'umuhanzi.

Mu gihe tugitegereje igisubizo cye kuri iyi ngingo, tugiye kubereka bimwe mu bitaramo mpuzamahanga aheruka gukora mu myaka ibiri ishize cyane kuva ingamba z’icyorezo cya COVID 19 zakoroshywa, bikaba bitarigeze bibangamira na gato ko ataramira abamukunda mu Rwanda.

Uyu musore wiyeguriye umuziki wo kuramya Imana, yashatse gukorera uruhererekane rw’ibitaramo mu Burundi muri 2021 aho yagombaga gutaramira mu byiciro bitatu bitandukanye ariko birangira bidakunze.

Gusa ntiyacitse intege kuko yakomeje gukora ibihangano bimeze neza ari na ko ategura gahunda y’igitaramo yakoreye muri Israel hari muri Mata 2022.

Muri Kamena 2022 yataramiye muri Zimbabwe, muri Nzeri 2022 ahita atangira uruhererekane rw’ibitaramo yakoreye mu mijyi itandukanye ya Canada.

Uyu mwaka yawusozanije ibitaramo bikomeye yakoreye mu Burundi, yinjirana muri 2023 uruhererekane rw’ibitaramo yakoreye muri Australia mu bice bitandukanye by’iki gihugu hari muri Gashyantare.

Israel Mbonyi yakomeje gushyira imbaraga mu gukora ibihangano byihariye anateguza gahunda yo gutaramira abanyarwanda mu bihe bitandukanye ariko by’umwihariko mu gitaramo cye ngarukamwaka cya "Icyambu Live Concert".

Israel Mbonyi ari mu bahanzi bamaze kwigwizaho abakunzi batagira ingano kugera aho BK Arena isigaye iba ntoya ku baba bifuza kwitabira ibitaramo bye. Byitezwe ko ashobora no kuzaba uwa mbere uciye agahigo ko kuzuza Stade Amahoro izaba yakira abasaga ibihumbi 45.

Amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Kiss Summer Awards, The Choice Awards, Isango na Muzika Awards, Groove Award, Rwanda Gospel Stars Live, byose akaba yarabyegukanye mu myaka itandukanye ndetse hari n'ibyo yakuye hanze y'u Rwanda.

Ni we muhanzi wa kabiri nyuma ya Ngabo Medard Jobert [Meddy] mu bafite umusaruro mwiza n’ababakurikira benshi kuri YouTube, akaza kandi no mu b’imbere bafite umusaruro mwiza ku mbuga zose zicurizwaho umuziki.Mbonyi amaze kuba umuhanzi mugari mu Karere ku buryo aho ataramira hose aba afite abafana bo mu bihugu binyuranye yewe hari n'abatega bakaza mu Rwanda Muri 2021 yifuje gutaramira mu Burundi gusa ntibyakunda nk'uko yabyifuzaga ariko ibi bitaramo byaje gusubukurwa Mu bihugu amaze gutaramiramo harimo Israel igihugu cy'urufatiro mu buzima bwa gikritsoNtagisiba kwegukana ibihembo bitewe n'ibihangano binyuranye akora ndetse byitezwe ko n'ibihembo mpuzamahanga bizarushaho kwiyongera Israel Mbonyi ari mu bahanzi bacye bashobora kuzuza BK Arena ijya inagora abanyamahanga bafite izina rikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DIANE 9 months ago
    NDA BAKUNDA



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND