Kigali

Iby'ingenzi wamenya kuri Chorale Christus Regnat itegerejwe mu gitaramo cya Pasika muri BK Arena

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/03/2024 18:25
1


Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, iri kandi no muzimaze igihe mu mwuga w'ivugabutumwa rinyuze mu bihangano byo guhimbaza Imana. Iyi korali ikunzwe na benshi kandi itegerejwe mu gitaramo cyo kwiziha Pasika kizabera muri BK Arena ku itariki 31 Werurwe 2024.



Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n'izifite amanota bakuraga hirya no hino mu yandi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw'Igifaransa.

Abaririmbyi batari bacye bakomeje kugenda bagana Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza baririmbira Imana, ndetse bamwe mu bageragezaga guca intege abaririmbyi muri icyo gikorwa cyo gutangiza korali ifite ingufu n'icyerecyezo gihamye, bagiye buririra ku mubare w'abayiganaga, cyane cyane urubyiruko.

Chorale Christus Regnat iherutse kwizihiza imyaka 17 ishize ishinzwe, ari nabwo bavuze imishinga itandukanye bafite mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z’amajwi ndetse n’iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n’icyo batumiyemo umuririmbyi w’umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n’ibindi bikorwa byinshi by’indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.

Christus Regnat iri muri korali zikomeye muri Kiliziya Gatolika

Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kuzwa Iteka’, ‘Twarakuyobotse’, ‘Igipimo cy’Urukundo’, ‘Mama Shenge’ n’izindi igiye kuririmba muri iki gitaramo cya Pasika nyuma y’ibindi bitaramo bagiye bakora byahurije hamwe abakristu mu ngeri zinyuranye.

Mu mwaka ushize iyi korali yongeye kunyura abanyarwanda mu gitaramo “I Bweranganzo” cyabereye muri Camp Kigali, bahuriyemo na Josh Ishimwe. Iki gitaramo bagikoze bari bamaze imyaka 4 ntagitaramo bwite cyabo bakora.

Kuri ubu iyi korali imaze imyaka 17 ikora umurimo w'Imana, igiye kongera gufatanya n'abanyarwanda guhimbaza mu gitaramo cy'amateka cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena ku itariki 31 Werurwe 2024.

Iyi korali iherutse kwizihiza imyaka 17 ishize ikora umurimo w'Imana binyuze mu ndirimbo

Iki gitaramo kidasanzwe cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" korali Christus Regnat izagihuriramo n'abaramyi James na Daniella, hamwe n'andi makoraki akomeye nka  Ambassadors Choir, Alarm Ministriies, Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir, bose bazahurira ku rubyiniro rwa BK Arena.

Christus Regnat igiye kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena

Iki gitaramo cya Pasika cyateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR). Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n'abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

Yaherukaga gutaramira abanyarwanda muri Kanama ya 2023

Abifuza kugura amatike y'iki gitaramo cy'imboneka rimwe kizaririmbamo korali Christus Regnat, cyo kwizihiza Pasika cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration', bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW.

Ku itariki 31 Werurwe 2024 Christus Regnat izafasha abanyarwanda kwizihiza Pasika mu gitaramo 'Ewangelia Easter Celebration' kizabera muri BK Arena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHAYIMANA Jean de Dieu9 months ago
    Ndimuri Diocesse Ruhengeri .paroisse mwange. centrale ya rushala. twishimiye uburyo choral christus yongeye kudutekerezaho tuzifatanya nabo mugitaramo cyapasika.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND