Kigali

Abegukanye amakamba muri Miss World 2024 baryohewe n’ubuzima mu Birwa bya Mauritius – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/03/2024 16:48
0


Bayobowe na Nyampinga w’Isi w’uyu mwaka, Miss Krystyna Pyszková, abakobwa begukanye amakamba mu irushanwa rya Miss Wold 2024 bakomeje kuryoherwa n’ibihe byiza bari kugirira mu Birwa bya Mauritius.



Irushanwa rikirangira, Miss World watowe, Krystyna Pyszková, igisonga cye ndetse n’abandi bakobwa batsindiye guhagararira imigabane bakomokamo, bahise berekeza mu Birwa bya Mauritius kuruhuka nyuma y’urugendo rurerure rwaranze iri rushanwa.

Muri aba bakobwa, harimo Umunya-Libani Miss Yasmina Zaytoun wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’Isi agahagararira n’umugabane wa Aziya, umunya-Botswana Miss Lesego Chombo waje muri bane ba mbere agatsindira no guhagararira umugabane wa Afurika, Miss Leticia Frota uhagarariye umugabane wa Amerika;

Miss Kristina Wright uhagarariye Oceyaniya, Miss Engand Jessica Ashey uhagarariye umugabane w'u Burayi, Miss Ache Abrahams uhagarariye Trinidad and Tobago, umunya-Martinique Axelle Réne icyiciro cya 'Top Model,’ umunya-Tunisia Imen Mehrzi wegukanye icyiciro cy’Ubwiza bufite intego, Lucija Begić  watsinze mu cyiciro cya Sport Challenge hamwe na Miss World Krystyna Pyszková.

Mu minsi mike bahamaze, bakomeje gushyira hanze amashusho n’amafoto bigaragaza ko baryohewe n’ubuzima bwo muri iki gihugu ndetse n’ibiruhuko barimo.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwemewe rwa Miss World buragira buti “Mauritius ni ahantu ho gusabanira no kugirira ibihe byiza bitangaje! Miss World ndetse n’itsinda ryayo bari kwiyumva n’abari mu rugo kandi bafite icyo kubabwira: ‘Muze muri Mauritius mwumve imbaraga z’ikirwa cyacu’.”

Miss World Chrystyna wari ugeze bwa mbere muri Mauritius, yatangaje ko yishimiye ibyiza nyaburanga byaho, umwuka mwiza waho, ibiryo byaho ndetse n'abantu baho bagwa neza kandi bazi kwakira abantu. Yongeyeho ko nubwo ari inshuro ya mbere yari ahageze, itagomba kuba iya nyuma kubera ibyiza by'iki gihugu.

Ejo hashize tariki 12 Werurwe 2024, Ibirwa bya Mauritius bizihizaga umunsi mukuru w’Ubwigenge babonye mu 1968, ndetse n’isabukuru y’imyaka 32 iki gihugu kimaze kinjiye mu muryango wa Commonwealth.

Nyuma ya Mauritius, biteganijwe ko aba bakobwa bazakomeza kuzenguruka no mu bindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Umunya-Czech Republic, Krystyna Pyszkova, ni we wabaye Miss World wa 71 yegukana ikamba rya 2024 agaragirwa na Yasmina Zaytoun wo muri Leban wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa ryaranzwe no kwigaragaza cyane kw'abanyafurikakazi.

Ibi byabereye mu muhango wabereye muri Mombai ku mugoroba  wo ku wa 09 Werurwe 2024.

Umwiherero wa Miss World 2024 watangiye mu mpera za Gashyantare 2024, aho abakobwa bagiye banyura mu marushanwa aganisha ku kumenya abazegukana amakamba.

Ku rutonde rw'abakobwa 40 bitwaye neza, abanyafurikakazi bari bafitemo ubwiganze bwo hejuru. Muri 12 ba mbere, hajemo Botswana, Mauritius na Uganda naho mu 8 ba mbere hazamo Uganda na Botswana mu gihe muri 4 ba mbere hajemo Botswana.

Reba hano amwe mu mafoto ya ba Nyampinga bari  mu biruhuko mu Birwa bya Mauritius babifashijwemo n'urwego rwaho rw'Ubukerarugendo



 













Abakobwa begukanye amakamba muri Miss World 2024 bakomeje kugirira ibihe byiza mu Birwa bya Mauritius






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND