Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi Nyarwanda bafatwa nk'abayoboye abandi aribo The Ben na Bruce Melodie ntibarebana neza nyuma yo gushaka gukorana umushinga w'indirimbo ariko ugakomwa mu nkokora no gukina 'Play Station' kwa The Ben. Iyi ntambara irahoshwa nande?
Kuva mu mpera za 2017 umwuka mubi watangiye gututumba hagati y'abahanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ndetse na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.
Iki kibazo cyari gito iki gihe, abantu ntibamenye ko cyari kigiye kuba imbarutso y'inzika yari kumara imyaka irindwi ndetse ishobora no kurenga.
Ni ikibazo cyatewe n'uko Bruce Melodie yagiye gukorana indirimbo na The Ben hanyuma yamugeraho kuri studio akamusangana na Zizou Alpacino ndetse na Made Beats.
Icyo gihe Bruce Melodie yasanze The Ben arimo gukina umukino umenyerewe kuri telefone na televiziyo n'ahandi uzwi nka 'Play Station'. Aba bombi barakomeje bakina uyu mikino, Bruce Melodie nawe yagiye muri studio we na Made Beats bakora indirimbo basoje Bruce Melodie arataha,ategereza ko bazamubwira uko bumvishe iyo ndirimbo araheba.
Bruce Melodie yabibitsemo inzika ariko aza kugerageza indi ndirimbo na The Ben, indirimbo yari yakozwe na Element, icyakora iyo nayo yabaye nk'iyambere kuko hatamenyekanye irengero ryayo.
Ibi byatumye Bruce Melodie atangira kwibasira umuhanzi The Ben ku buryo muri 2020 aribwo yumvikanye mu majwi avuga ko ',The Ben na Meddy' ari abanebwe, hakaba hari amakuru avuga ko ubu bwari ubutumwa bugenewe The Ben ariko akabigira rusange kugirango hatagira ikibazo kibaho.
Kera kabaye mu 2023 nibwo yahishuye ko yigeze guhamagarwa The Ben ngo bakorane umushinga ariko ntibikunde, ibintu we afata nk'agasuzuguro. Umuhanzi The Ben aherutse kwemerera itangazamakuru ko yari arimo gukina 'Play Station' koko, asaba imbabazi Bruce Melodie avuga ko atari azi ko yababajwe n'icyo gikorwa.
Icyo benshi bibajije kuri iki kibazo ni ese koko, umuhanzi w'umunyamwuga yari akwiriye kudakora indirimbo na mugenzi we kubera gukina 'Play Station?.
Bamwe mu bakurikirana imyidagaduro Nyarwanda mu buryo bwa hafi, babwiye InyaRwanda ko biriya The Ben yakoze bidakwiye kuko ntawe umenya ejo hazaza.
Umunyamakuru wa Inyarwanda, Abitije Seraphin yagize ati "Iki kibazo kirakomeye ndetse cyane nuko abantu batarimo kubyumva, ariko tekereza kudakorana indirimbo na Bruce Melodie kubera gukina Play Station. Hariya The Ben yazanye ubutesi bwinshi mu kazi ka Bruce Melodie".
Undi waganiriye Inyarwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye, yagize ati "Biriya ni amakosa, twajyaga dutekereza ko Bruce Melodie akunda kwitendeka ku izina rya The Ben ariko byagaragaye ko afite impamvu, buriya ntabwo ikibazo ari 'Play Station' kuko wibuke ko bagerageje gukorana ubugira kabiri kandi byose bikicwa na The Ben, urumva ko nawe ari wowe byakubabaza, kariya ni agasuzuguro.
Icyakora hariya kugirango ikibazo cyabo kirangire, ni uko The Ben yakwiyambura kumva ko ari umuhanzi mukuru, agatera iya mbere agasaba imbabazi Bruce Melodie, atari ibi byo kuri murandasi kuko urabona ko ziriya mbabazi yasabye ari iza baringa.
Azahamagare Bruce Melodie bicare baganire, amusabe imbabazi nibinaba ngombwa bakorane indirimbo ariko yo gusohoka, atari iyo muri studio yo kubeshyanya naho ubundi ntago Bruce Melodie bizigera bimuvamo kuko yarasuzuguwe kandi yari umuhanzi munini nawe, wibuke ko 2017 yari amaze gutwara Gumaguma, muri 2020 bwo ni ibindi bindi kuko yari mu bihe bye byiza".
Inyarwanda yagerageje kuvugisha Zizou Alpacino wari kumwe na The Ben ku munsi wo gukina Play Station, ngo twumve icyo abitekerezaho ndetse atubwire koko niba aba bombi bishoboka ko bakwiyunga ariko ntitwabasha kumufatisha.
Icyakora icyo benshi bahurijeho ni uko Bruce Melodie yababajwe akwiriye gusabwa imbabazi cyane zitari baringa cyane ko nawe ari umuhanzi mukuru.
The Ben benshi bemeza ko akwiye gusaba imbabazi Bruce Melodie ndetse byaba byiza bagakorana indirimbo
Bruce Melodie benshi bemeza ko yababajwe n'ukuri kuko ngo yasuzuguwe
Zizou Alpacino usanzwe ubanye neza na Bruce Melodie na The Ben niwe ushobora kunga aba bombi
TANGA IGITECYEREZO