Kigali

Abakinnyi ba Dynamo yanze kwambara Visit Rwanda igafatirwa ibihano batakambiye Perezida w'u Burundi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/03/2024 7:40
0


Abakinnyi b'ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi batakambiye Perezida w'iki gihugu, Evariste Ndayishimiye nyuma yuko bakuwe mu mikino ya African Basketball League kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwambara 'Visit Rwanda'.



Kuwa Kabiri nibwo abayobora BAL bashyize hanze itangazo rivuga ko ikipe ya Dynamo itagikomeje mu marushanwa yo gushaka itike y'imikino ya nyuma ya BAL 2024.

Ni nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza y'irushanwa arimo kwambara imyenda iriho umuterankunga mukuru w'irushanwa ariwe Visit Rwanda.

Iyi kipe yagombaga guhura n'ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ku mukino wa 2 , gusa yahise iterwa mpaga.

Abakinnyi b'iyi kipe ya Dynamo BBC bo ku giti cyabo bashakaga kwambara Visit Rwanda ubundi bagakomeza gukina ariko ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball i Burundi (FEBABU) ribabuza kutarenga ku mategeko igihugu cyabahaye agendanye n’imyambarire.

Nyuma yo gukurwa mu irushanwa abakinnyi b'iyi kipe bingize Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye ngo abafashe gusubira mu mikino ya BAL.

Bagize bati "Nyakubahwa Nyiricyubahiro w’igihugu cyacu dukunda, twebwe abakinnyi ba Dynamo BBC yahagaririye Uburundi mu mikino ya African Basketball League ihuza amakipe 12 ya mbere muri Afurika mu mukino wa Basketball, twabuze amahirwe yo kubamo. Turashaka kubashimira bivuye ku mutima ku bufasha mudasiba kuduha n’ukuntu muhora mudushyigikira mu mikino cyane cyane mu iterambere rya Basketball.

Muri iki gihe tukaba twaratumiwe na BAL kugira ngo tuge kwerekana ubuhanga n’impano igihugu cyacu gifite, mubyeyi twanejejwe cyane n’ubutumwa mwaduhaye mudushimira ku ntsinzi ya mbere twabonye mu mukino wa mbere waduhuje n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu munsi mu gitondo turangije gukora imyitozo nibwo twabonye ubutumwa bwa BAL butubuza gukina kubera kutubahiriza amabwiriza y'imyambaro iteganyijwe kwambarwa. 

Nyiricyubahiro, kugeza ubu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi ryamaze gushinga icumu mu mushinga. Twifuza kudasigara inyuma muri wa mugambi wi’iterambere kugira ngo mu 2040 tuzabe turi ikipe ya mbere muri Afurika. 

Turashaka kubasaba tubikuye ku mutima ko mwadufasha kugira ngo iyi mikino ya BAL tuyikomeze tunayitsinde maze ibendela ry’Uburundi rizamurwe mu mahanga kugira ngo tunasimbuke ibihano bigiye gufatirwa ikipe hamwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi.

Turabashimiye ku byiza byose muhora mukorera ibyiza imikino yacu ndetse n’igihugu cyacu murakoze cyane turabakunda".

Abakinnyi ba Dynamo BBC batakambiye Perezida w'u Burundi kugira ngo abafashe gusubira muri BAL


Mu mukino wa mbere Dynamo BBC yakinnye yapfutse ahanditse 'Visit Rwanda' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND