RFL
Kigali

Champions League: Arsenal na FC Barcelona zageze muri 1/4

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/03/2024 1:09
0


Arsenal yatsinze FC Porto naho FC Barcelona itsinda Napoli mu mikino yo kwishyura ya 1/8 muri UEFA Champions League, zihita zikatisha itike ya 1/4.



Ni imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri Saa yine z'ijoro. Arsenal yo mu Bwongereza yari yakiriye FC Porto yo muri Portugal kuri Emirates Stadium.

Arsenal yari iri imbere y'abafana bayo kandi ibizi ko isabwa gutsinda yatangiye umukino iri hejuru cyane yatsa umuriro imbere y'izamu ishaka igitego hakiri kare nk'aho Ben White yashyize umupira ku mutwe gusa uragenda unyura hejuru y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 12 Bukayo Saka yazamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw'amahina arekura ishoti ariko Diogo Costa aratabara arikuramo.

FC Porto yacungiranga ku kwikurukanka imipira gusa nayo yaje kubona uburyo bwashoboraga guteza ibibazo ku ishoti riremeye ryarekuwe na Evanilson gusa rinyura impande y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 22 umunyezamu wa Arsenal, David Raya yakoze akazi gakomeye akuramo ishoti riremeye ryari rirekuwe na Evanilson.

Kuwa 40 Leandro Trossard yaje gutsinda igitego ku mupira yahawe na Martin Odegaard bituma igice cya mbere kirangira Arsenal iyoboye n'igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri FC Porto niyo yaje itangira gukina neza inasatira binyuze ku barimo Galeno ariko ntibyatinda ikipe y'abarashi itangira kwatsa umuriro imbere y'izamu.

Arsenal yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Martin Odegaard gusa umusifuzi avuga ko Kai Havertz yari yakoreye ikosa Pepe bituma acyanga.

Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye ikipe y'abarashi ikiyoboye n'igitego 1-0 ariko hitabazwa iminota 30 y'inyongera kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza.

Muri rusange amakipe yombi yari ari kunganya igitego 1-1 bitewe nuko mu mikino ubanza FC Porto yari yatsinze igitego 1-0.

Iminota 30 nayo yarangiye rwabuze gica bituma hitabazwa penariti. Byarangiye ikipe ya Arsenal itsinze penariti 4-2 ihita ikomeza muri 1/4 cya UEFA Champions League 2023-2024.

Undi mukino nawo wabaga ni uwo FC Barcelona yatsinzemo Napoli ibitego 3-1, ni ibitego byatsinzwe na Fermin Lopez ku munota wa 15, Joao Cancelo ku munota wa 17 ndetse na Lewandowski ku munota wa 83 mu gihe icya Napoli cyo cyatsinzwe na Rrahmani ku munota wa 30.

Ubwo bivuze ko FC Barcelona yahise isezerera Napoli ku kinyuranyo cy'ibitego 4-2 kubera ko mu mukino abanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Abakinnyi ba Arsenal bishimira ko babonye itike ya 1/4 muri Champions League 

David Raya yakuyemo penariti ya 4 ya FC Porto 

FC Barcelona yasezereye Napoli ikomeza muri 1/4






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND