RFL
Kigali

Umulisa yagarutse i Kigali nyuma yo kugirwa umunyamuryango w'icyubahiro wa International Tennis Club, ashimira Leta y'u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/03/2024 20:51
0


Umukinnyi wa Tennis, Umulisa Joselyne yagarutse mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho yimitswe nk'Umunyamuryango w'icyubahiro wa International Tennis of USA, ndetse ashimira Leta y'u Rwanda kuburyo yamufashije mu bihe bigoye yarimo.



Umulisa yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Werurwe 2024 avuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho yari amaze iminsi isaga 10 ku butumire bw’Umuryango wa International Tennis Club of USA (USAIC). Umulisa nk'uko abyivugira, yari yaragiye gutanga ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo Tennis yamufashije gukira ibikomere yari yaramusigiye.

Ibiganiro yatanze byaberaga muri sitade zaberagamo amarushanwa ya BNP Paribas Open 2024 ndetse n'igitangazamakuru cya Tennis Channel TV&Radio gikorera muri Amerika. 

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ubwo yari ageze mu Rwanda, Umulisa Joselyne yavuze uko umukino wa Tennis wamufashije gukira ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agira ati: ”Ni amateka nkunze kugarukaho cyane ari na byo nari nifuje gusangiza Isi muri rusange".

"Njyewe natangiye gukina Tennis atari uko nshaka gukorera amafaranga. Natangiye gukina Tennis kubera ibikomere nari narasigiwe na Jenoside. Bwari ubumuga kuri njyewe, nta cyizere nari mfite cy'uko nzabaho kandi nkabaho mfite ubuzima budafite ubumuga. Ariko nyuma yo kwinjira mu mukino wa Tennis nakize ubwo bumuga nari mfite hari harimo umugongo wambabazaga cyane ariko waje gukira".

Umulisa yashimiye cyane Leta y'u Rwanda ku buryo yamufashije ku myigire ye ndetse yakuze yumva ko agomba kuzayitura ibyiza yamukore

"Ikindi nari mfite ihungabana muri njyewe, ntabwo nashoboraga kwakira ibintu byambayeho. Ntabwo nashoboraga kwakira ko nabuze ababyeyi n’abavandimwe, buri gihe nahoraga mu bwigunjye. Nyuma yo kujya mu mukino wa Tennis rero byose byararangiye nk'uko Abanyarwanda musigaye mumbona mu isura nshya yuzuye ibyishimo n’umunezero".

Ku cyumweru gishize ni bwo Umuryango wa International Tennis Clubs of USA wahaye igihembo cy'indashyikirwa Umulisa ndetse ashimirwa uruhare yagize mu iterambere rya Tennis mu Rwanda. 

Bimwe mu bikorwa Umulisa yakoze, harimo umuryango wa Tennis Rwanda Children's Foundation (TRCF) washinzwe nawe. Uyu muryango ukaba ufasha abana basaga 1500 aho bigishwa gukina Tennis ku buntu ndetse abenshi muri aba bana bakaba bava mu muryango itishoboye.

Aganira n'igitangazamakuru cya Tennis Channel TV&Radio gikorera muri Amerika, Umulisa yagarutse ku mpamvu yashinze uyu mushinga, avuga ko byari inzozi ze gufasha abana gukina Tennis.

Yagize ati: "Natangiye iyi gahunda biturutse ku nkuru yanjye. Twafashe abana baba mu miryango ikennye kuko kubona ibikoresho byo gukina uyu mukino byarabagora kandi ubona ari abana bazi icyo bashaka kugeraho. Mu gihugu cyanjye byari bigoye ko abana bakennye babona tennis, racket ya tennis n'umupira wa tennis. Ubu abana baraza bagakina ndetse tukabaha amata abongerera imbaraga zo gukina uyu mukino."

Umulisa yabaye umunyafurika wa mbere wimitswe nk'umunyamuryango w'icyubahiro wa International Tennis of USA


Bamwe mu bana Umulisa yigisha gukina Tennis bari baje kumusanganira ku kibuga cy'indege 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND