RFL
Kigali

Uwihoreye Ibrahim wari SG wa Musanze FC yasezeranye imbere y'Imana na Samia - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/03/2024 18:06
0


Uwihoreye Ibrahim wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Musanze FC, yasezeranye imbere y'Imana na Niyonsaba Samia mu muhango wabereye i Musanze.



Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024 ubwo abayisiramu bose ku Isi batangiraga igisibo cya Ramadan Kareem, ni bwo Ibrahim na Samia biyemeje kujya imbere y'Imana ngo bagitangire ari umugore n'umugabo. Ni umuhango wabereye mu Majyaruguru y'u Rwanda mu Karere ka Musanze FC ku Musigiti wa  Masdjid Nuur (Umusigiti mukuru wa Musanze).

Uwihoreye Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko bari bamaze imyaka isaga 8 akundana na Samia, bakaba bumvaga igihe ari iki ngo bakomezanye urugendo rw'ubuzima. Tariki 28 Ukuboza 2023, ni bwo Uwihoreye Ibrahim yasezeye ku kazi ko kuba Umunyamabanga Mukuru wa Musanze FC nyuma yaho abonye mu ikipe bitameze neza. 

Uwihoreye ari mu bafashije iyi kipe kugira umwaka mwiza dore ko Musanze FC yamaze imikino isaga 12 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Tariki 13 Gashyantare uyu mwaka ni bwo Uwihoreye Ibrahim yari yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'iyi kipe, aho yatangiranye akazi na Adel Abdelrahman waje guta akazi bidateye kabiri.



Kuba bahuje imyemerere biri mu byatumye bombi biyemeza kubana akaramata 





Samia yari yaramaze kuvuga 'Yego' icyari gisigaye ni ukubyereka Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND