Kigali

Umuramyi Appolinaire Nshuti uryohewe n'isabukuru y'umwaka umwe mu rushako agiye kuba Pasiteri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2024 20:26
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Appolinaire Nshuti, uri kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe amaze mu rushako, agiye guhabwa inkoni y'ubushumba mu mpera z'uku kwezi.



Kuwa 04 Werurwe 2023 ni bwo Appolinaire Nshuti yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Jenny Umurerwa mu birori bashyigikiwemo n'ibyamamare nka Massamba Intore, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo, Rev. Dr Antoine Rutayisire n'abandi. Appolinaire avuga ko Imana yamukoreye ubukwe bwiza ku rwego atabitekerezagaho.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Nshuti Appolinaire yavuze ko hari ibintu 3 yungukiye mu rushako, akaba yabiheraho ashishikariza urubyiruko kurushinga. Yavuze ko iyo uri wenyine utekereza wenyine, ariko iyo ushatse murafatanya ibyo wakoraga bikikuba. 

Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Ineza" yakoranye na Patient Bizimana kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeyeho ati "Iyo ushatse ugira umugisha wikubye kabiri. Iyo ushatse, byonyine ni icyubahiro kuri wowe n'umuryango n'igihugu". 

Ati: "Ibyo nishimira mu rushako, icya mbere ni iterambere kuva nshatse ibyo nakoraga byateye imbere ntabwo ngifata umwanzuro njyenyine, buriya umugore ni ikintu gikomeye hari ibyo nakoraga nzi ngo ni byiza aho nshakiye umugore wanjye yongeramo ubwenge bwe biba byiza kurushaho". 

Avuga ko umuryango we wagutse, bikaba byarongereye amashimwe muri we. Ati "Ikindi nari mfite umuryango mvukamo gusa n'inshuti, ubu mfite imiryango 2 hiyongereyemo n'uwa madamu, turushaho kwaguka. Ikindi nagira inama urubyiruko bareke imiryango yabo igire uruhare mu gushaka kwabo, iki kintu kirakomeye cyane". 

Mu mboni ze avuga ko "Impanvu ubona ingo zisenyuka nuko umusore ahura numukobwa gusa yamureba ikimero ngo mbonye umugore sinanze ubwiza pe n'umugorwe wanjye ni mwiza cyane arko famille yanjye yabigizemo uruhari. 

Data hari ijambo yambwiye ati 'mwana wanjye ujya mu ishamba utazi ugaca inkoni utazi, uzitonde m urushako', kandi koko ababyeyi banjye bagize uruhare mu rushako rwanjye". 

Icyo isabukuru y'umwaka umwe ivuze mu rushako rwe! 

Nshuti Appolinaire uri kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe mu rushako, avuga ko yasazwe n'ibyishimo kuko "ni wo mwaka wa mbere ushize ndi kumwe n'umugore, ni byiza cyane. 

Ni umwaka wagize impinduka mu gukorera Imana, ni umwaka nahuye n'abantu benshi binyuze kuri madamu, ni umwaka igikundiro n'icyubahiro byikubye, urumva ni byinshi cyane gusa muri byose turashima Imana".

Nyuma yo gukora ubukwe, umugore we yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye, umugabo aguma mu Rwanda. Appolinaire yagize cyo abivugaho ati "Mvuze ko bitagoye kuba madamu tutaba turi kumwe naba mbeshye." 

Yavuze ibanga ribafasha kurwubaka rugakomera, ati "Ikidufasha gukomeza twishimye nta kindi ni communication cyane, turayubaha, no gusenga dushyiraho uburyo buhoraho bwo gusengana hagati yanjye nawe gusa biradufasha cyane". 

Appolinaire Nshuti yavuze ko "nk'abakristo, Yesu yavuze ko adusigiye Umwuka Wera nk'umufasha, rero n'ibi nabyo iyo mushyizeho amahame mugasaba Mwuka Wera kuza arabafasha. Ndi mu bagabo bishimye muri iki gihugu cy'u Rwanda". 

Uyu muramyi washinze umuryango w'ivugabutumwa yise Rejoice Room Ministry, yatumiye abantu bose mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri ishize atangje uy muryango. Ni ibirori byahujwe n'umuhango wo kumwimika nk'Umushumba w'uyu muryango.

Ati "Mboneyeho no gutumira inshuti n'abavandimwe mu gikorwa kizaba 31/3/2024 cya Celebration y'imyaka 2 ishize Rejoice Room Ministry ikora umurimo w'ivugabutumwa mbereye Umuyobozi Mukuru, hakazabamo n'igikorwa cyo kwimikwa kwanjye nka Pastor wa Rejoice Room Ministry".


Appolinaire Nshuti na Jenny Umurerwa bari kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe w'urushako


Aline Gahongayire na Massamba Intore bari mu baririmbye mu bukwe bwa Appolinaire Nshuti


Appolinaire arashima Imana yamuhaye umugore mwiza, ufite umuco n'indangagaciro za Gikristo


Jenny Umurerwa, urukundo rwa Appolinaire Nshuti ugiye kuba Pasiteri


Nubwo baba mu bihugu bitandukanye, kubaha Imana bibashoboza kurwubaka rugakomera


Mu minsi micye araba yitwa Pastor Appolinaire Nshuti nyuma yo gusukwaho amavuta


Umwaka urashize kuva Appolinaire na Jenny bambikanye impeta y'urudashira

REBA INDIRIMBO "INEZA" YA APPOLINAIRE NSHUTI FT PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND