Abahanzi Mugisha Benjamin (The Ben) na mugenzi we Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) bamaze guhuriza ku kuba batarakoranye indirimbo mu myaka ishize kubera umukino wa 'Play Station' ukundwa byimazeyo na The Ben. Ariko se uyu mukino ni bwoko ki?.
Muri 2017 ubwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yagarukaga mu Rwanda nyuma y'imyaka igera kuri irindwi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hageragejwe ko hakorwa indirimbo hagati ye na mugenzi we Bruce Melodie.
Ubwo iyi ndirimbo yageragezwaga, ntiyabashije kubaho kuko ubwo yagiye gukorwa, umuhanzi Bruce Melodie yasanze The Ben arimo gukina umukino wa 'Play Station' na Zizou Alpacino. Bruce Melodie yahise ajya muri studio na Made Beats ariko barinda bataha The Ben atabasanzeyo.
Nonese 'Play Station' ni iki?
Play Station ni umukino ukinirwa kuri telefoni cyangwa se kuri mudasobwa, aho umuntu aba ashobora guhitamo umukino yifuza bitewe n'uwo akunda, harimo umupira, gutwara imodoka, moto, igare, indege n'ibindi. Hari abakunda kandi gukina imikino yo kurwana n'ibindi bitewe n'ibyo wisangamo.
Iyi mikino, iguhitishamo niba ushaka gukina ku giti cyawe, ukina na mudasobwa cyangwa se ukina na mugenzi wawe mushobora guhangana muri kumwe cyangwa se mutari kumwe imbona nkubone.
Iyi mikino yatangirijwe mu Buyapani muri 1994 n'uruganda rwa Sony Interactive Entertainment, mu 1995 igera muri Amerika y'Amajyaruguru, i Burayi no muri Australia, iza gusakara nyuma igera hose ica uduhigo two kugurisha cyane kuruta iyindi ikinirwa ku ikoranabuhanga.
Urukundo rudasanzwe The Ben akunda umukino wa 'Ply Station' rwatumye indirimbo ye na Bruce Melodie iburizwamo
Bruce Melodie avuga ko yamutegereje amaso agahera mu kirere
TANGA IGITECYEREZO