Kunywa amazi kandi meza, ni ingirakamaro mu buzima bwa muntu ariko biragatsindwa kunywa amazi mabi akagira ingaruka mbi ku buzima bwawe. Amazi ya Vital’O, akomeje guca agahigo ku isoko ry’u Rwanda kubera ko ari meza, akaba ahendutse kandi yujuje ubuzirnenge.
Mu ijoro ryo ku wa 17
Gashyantare 2024 nibwo uruganda ruhiga ibindi mu kwenga no gucuruza ibinyobwa
bisembuye n'ibidasembuye 'Bralirwa Plc' yamuritse amazi mashya ya Vitalo’O, mu
birori byebereye muri Kozo Kigali Restaurant, bikitabirwa na n'abarimo
Nyampinga w'u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane.
Amazi yamuritswe icyo
gihe, ari mu macupa abiri meza harimo irya santilitilo 50 rikozwe muri
pulasitiki (ridasubizwa) ndetse n’irya santilitilo 30 ry’icyuma ryo risubizwa ku ruganda.
Amazi ya Vitalo’O
ntabwo ahenze kuko iryo mu icupa rya santilitilo 30 rigura 500 Frw, mu gihe
irya santilitilo 30 rigura 700 Frw. Usibye kuba ahendutse, afite icyanga
cyasoborwa na buri wese wamaze gusobanukirwa n’ibanga ryayo.
Abakora aya mazi bafite
intero igira iti: “Amazi ni ubuzima, amazi ni ingenzi kandi Amazi ni Vital’O.”
Ubwo hamurikwaga aya
mazi yizewe kandi ahendukiye buri wese, umuyobozi mukuru wa Bralirwa Plc,
Etienne Saada, yatangaje ko bakora uko bashoboye kugirango abakiliya bayo
bagerweho n’ibinyobwa bifite ubuziranenge.
Uyu muyobozi yakomeje
avuga ko gushyira ku isoko amazi mashya ya Vital'O, ari ugukomeza guhaza
ibyifuzo by'ababagana kugirango barusheho kunogerwa na serivisi bahabwa dore ko
ibyifuzo byiyongera umunsi ku munsi.
Aya mazi ya Vital'O
agera ku isoko, yaje ahasanga andi ya 'Vitalo’O yamenyekanye nka Eau Gazeuse
imaze imyaka 50 ku isoko. Aya mazi ya Vital’o’s akozwe mu
buryo bw’umwemerere, akaba aza mu icupa ry’ikirahure rya Santilitiro (CL) 30
ndetse n’icupa rya pulasitike rya Santilitiro 50.
Amazi ya Vital'O arizewe kandi arahendutse
Aya mazi akoranye icyanga, komeje kwigarurira imitima y'abanyarwanda
Niyo mazi meza agezweho ku isoko
Amazi ni ubuzima amazi ni ingenzi amazi ni Vital'O
TANGA IGITECYEREZO