RFL
Kigali

Amazi ni Vital’O! Menya byinshi ku mazi ahendutse kandi yizewe akomeje kuryohera abanyarwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/03/2024 16:26
1


Kunywa amazi kandi meza, ni ingirakamaro mu buzima bwa muntu ariko biragatsindwa kunywa amazi mabi akagira ingaruka mbi ku buzima bwawe. Amazi ya Vital’O, akomeje guca agahigo ku isoko ry’u Rwanda kubera ko ari meza, akaba ahendutse kandi yujuje ubuzirnenge.



Mu ijoro ryo ku wa 17 Gashyantare 2024 nibwo uruganda ruhiga ibindi mu kwenga no gucuruza ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye 'Bralirwa Plc' yamuritse amazi mashya ya Vitalo’O, mu birori byebereye muri Kozo Kigali Restaurant, bikitabirwa na n'abarimo Nyampinga w'u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane.

Amazi yamuritswe icyo gihe, ari mu macupa abiri meza harimo irya santilitilo 50 rikozwe muri pulasitiki (ridasubizwa) ndetse n’irya santilitilo 30 ry’icyuma  ryo risubizwa ku ruganda.


Amazi ya Vitalo’O ntabwo ahenze kuko iryo mu icupa rya santilitilo 30 rigura 500 Frw, mu gihe irya santilitilo 30 rigura 700 Frw. Usibye kuba ahendutse, afite icyanga cyasoborwa na buri wese wamaze gusobanukirwa n’ibanga ryayo.

Abakora aya mazi bafite intero igira iti: “Amazi ni ubuzima, amazi ni ingenzi kandi Amazi ni Vital’O.”

Ubwo hamurikwaga aya mazi yizewe kandi ahendukiye buri wese, umuyobozi mukuru wa Bralirwa Plc, Etienne Saada, yatangaje ko bakora uko bashoboye kugirango abakiliya bayo bagerweho n’ibinyobwa bifite ubuziranenge.


Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gushyira ku isoko amazi mashya ya Vital'O, ari ugukomeza guhaza ibyifuzo by'ababagana kugirango barusheho kunogerwa na serivisi bahabwa dore ko ibyifuzo byiyongera umunsi ku munsi.

Aya mazi ya Vital'O agera ku isoko, yaje ahasanga andi ya 'Vitalo’O yamenyekanye nka Eau Gazeuse imaze imyaka 50 ku isoko. Aya mazi ya Vital’o’s akozwe mu buryo bw’umwemerere, akaba aza mu icupa ry’ikirahure rya Santilitiro (CL) 30 ndetse n’icupa rya pulasitike rya Santilitiro 50.


Amazi ya Vital'O arizewe kandi arahendutse

Aya mazi akoranye icyanga, komeje kwigarurira imitima y'abanyarwanda

Niyo mazi meza agezweho ku isoko


Amazi ni ubuzima amazi ni ingenzi amazi ni Vital'O   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean claude1 month ago
    Amazi nu'buzima





Inyarwanda BACKGROUND