RFL
Kigali

FIFA yaciye AS Kigali asanga Miliyoni 20 kubera kwirukana umukinnyi mu manyanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/03/2024 12:24
0


Ikipe ya AS Kigali yaciwe asaga Miliyoni 20 z'amanyarwanda n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, kubera kwirukana Sali Boubakary binyuranyije n'amategeko.



Mu ntangiriro z'umwaka w'imikino wa 2022-23, ni bwo ikipe ya AS Kigali yasinyishije Sali Boubacar ukomoka muri Cameroon. Uyu mukinnyi ntabwo yatindanye n'iyi kipe kuko bahise batandukana.

Nyuma uyu musore yaje gutanga ikirego muri FIFA, ndetse kuri uyu wa Mbere, FIFA imenyesha AS Kigali ko yatsinzwe urubanza yarezwemo na Sali Aboubakar.

FIFA yategetse AS Kigali kwishyura ibihumbi 8 by'amadorari kubera gutandukana n'umukinnyi binyuranyije n'amategeko, ndetse bashyiraho n'andi mafaranga y'andi mezi, yarimo hagati ku masezerano y'imyaka ibiri yari yasinye, byose bigera kuri Miliyoni 20 zirenga tuyashyize mu manyarwanda.

AS Kigali ifite n'ikibazo cy'imishahara kuko ubu amezi agiye kuba 4 idahemba abakinnyi 


AS Kigali yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura aya mafaranga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND