Kigali

Access Bank Rwanda Plc yishimiye uruhare yagize mu irushanwa rya Golf rishamikiye ku guteza imbere umugore

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2024 14:24
0


Banki y’Ubucuruzi ya Access Bank Rwanda Plc, yahawe igikombe ishimirwa uruhare yagize mu guteza imbere no gushyigikira irushanwa “International Women’s Day Golf Tournament 2024” ryasojwe hahembwa abagore n’abagabo bitwaye neza kurusha abandi mu gihe bari bamaze bakina.



Yashyikirijwe iki gikombe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, mu muhango wabereye ku kibuga Kigali Golf Resort & Villas i Nyarutarama, wahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ubusanzwe wizihizwa buri tariki 8 Werurwe.

Umuryango w’Abimbuye (ONU) wavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere”.

Urubuga rwa International Women's Day rwo rwahisemo insangamatsiko ivuga ngo “Gukangurira kudaheza”

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa “International Women’s Day Golf Tournament 2024” ryari rikinwe. Kuri iyi nshuro ryahujwe no gushishikariza abagore kwitabira uyu mukino wa Golf, kuko umubare w’abo ukiri muke ugereranyije n’abagabo.

Umuyobozi wa Access Bank Rwanda PLC Ushinzwe Ubucuruzi buto n’Ikoranabuhanga, Prossie Kalisa yumvikanishije ko iyo uteje imbere abagore ‘uba uteje imbere igihugu cyose’.

Mu ijambo rye, yavuze ko muri Access Bank basanzwe bafite gahunda iteza imbere abagore izwi nka “Women Initiative” binyuze mu kubashyigikira mu mishinga yabo ishamikiye ku bucuruzi, kubaha ubumenyi n’amahugurwa bibaherekeza mu mikorere yabo ya buri munsi.

Muri rusange iyi gahunda ya “Women initiative” igamije gufasha abari n’abategarugori gutinyuka kwizigama, kwihangira imirimo no kwaka inguzanyo ngo babashe gukomeza kwiteza imbere.

Prossie Kalisa ati “Tubashyigikira mu buryo bw’ishoramari n’ubundi… Icyo dukora, tureba abagore bakora ubucuruzi hanyuma tukabahugura, tukareba uko ubucuruzi bwabo bwatera imbere aho bakorera hose''.

Access Bank Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mutarama 2009. Prossie Kalisa yavuze ko intego yabo irenze gushyigikira abantu mu rwego rw’imari. Avuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurandura inzitizi zituma umugore atagera ku nzozi ze. Ati “Tugire uruhare mu kurema Isi, aho umugore abaho yisanzuye.”

Yabwiye abagore bari bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo bishamikiye kuri Golf, gukoresha imbaraga bifitemo, bakagaragaza ubushobozi bwabo kuko ‘iyo mugize uruhare muba muteje imbere Isi’.

Uyu muyobozi yabwiye abagore ati “Access Bank iri kumwe namwe muri buri ntambwe yose mutera’. Yungamo ati “Kuri buri mugore wese uri hano muri uyu mugoroba, turabashishikariza kugira uruhare mu mbaraga zishyirwa mu buringanire no guteza imbere abagore ku Isi yose…”

Bishimira uko umwaka ushize ryagenze, kandi umubare w’abagore uryitabira ugenda wiyongera.

Access Bank isanzwe ifasha abagore mu kwiteza imbere binyuze mu kubaha inguzanyo ku nyungu ishimishije, ubujyanama buhekereza ibikorwa byabo n’ibindi. Kandi bafite Ishami ry’abari n’abategarugori (women banking unit), rinakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha.

Stella Matutina ni umwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa, ndetse yabashije kuza ku mwanya wa mbere mu cyiciro “Ladies Gross Winner”. Ni ubwa kabiri uyu mukobwa wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri IPRC, atsinze muri iri rushanwa

Yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, kuko umwaka ushize irushanwa rya Golf ryashoboraga kwitabirwa n’abagore nka 15, ariko muri iki gihe umubare ugeze nibura ku bagore 40 bashobora kwitabira gukina Golf.

Uko ibihembo byatanzwe:

Ankunda Andrew yahize abandi mu cyiciro cy’abagabo bateye agapira kure kurusha abandi (Longest Driver Men) naho Jenny Linda ahiga abandi mu cyiciro cy’umugore wateye kure agapira kurusha abandi (Longest Driver Ladies).

John Bideri niwe mugabo wakinnye neza abasha kwegereza agapira hafi y’akadarapo (Nearest to the Pin-Men) n’aho Reeder Patti yabaye uwa mbere mu bakobwa wabashije kwegereza agapira hafi y’akadarapo (Nearest to the Pin-Ladies).

Mu cyiciro cy’abagabo batangira gukina Golf ku manota ari hagati ya 19 na 28 (19-28) hahembwe babiri: Mulisa Jean Bosco wagize amanota 30 na Rugamba Issac wagize amanota 32.

Mu cyiciro cy’abagabo cy’abagerageza gukina gihujwe n’icyiciro cy’abazi gukina (0-18), hahembwe babiri: Edward Okoth ufite amanota 72 na Muhamed Jagani ufite amanota 68.

Mu cyiciro cy’abagore bagerageza, ndetse n’abazi gukina batangiriye ku manota (27-36) hahembwe Teta Mpyisi (34), Sage Nyauma (35), Uwanyirigira Gloriose (38) ndetse na Salange Uwingabe (41).

Mu cyiciro cy’abagerageza (19-26) hahembwe Nshuti Mbabazi (29), Melissa Akanigi (30), Sheetal Philip (30) ndetse na Misari Cecilia (39).

Mu cyiciro cy’abazi gukina (0-18) hahembwe bane: Mugeni Lynda (78), Alice Rwigema (78), Briggette Harrington (76) ndetse na Reeder Patti (71).

Uwakinnye neza kurusha abandi bagabo (Men Gross Winner) yabaye Sezibera Gerard wagize amanota 69 na Stella Matutina wakinnye neza kurusha abandi bagore (Ladies Gross Winner) wagize amanota 82.

Mu mukino wa Golf iyo bahemba ntabwo bahera ku cyiciro cya mbere, ahubwo bahera ku cyiciro cy’abameze nk’abatangira batazi gukina neza. 

Umuyobozi wa Access Bank Rwanda PLC Ushinzwe Ubucuruzi buto n’Ikoranabuhanga, Prossie Kalisa (Uri iburyo) yakira igikombe ku bw’uruhare Access Bank yagize muri iri rushanwa

Iri rushanwa ryasojwe ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, ku kibuga cya Kigali Golf Resort&Villas Nyarutarama, hatangwa ibihembo ku bagore n’abagabo bahize abandi
Umuyobozi wa Access Bank Rwanda PLC Ushinzwe Ubucuruzi buto n’Ikoranabuhanga, Prossie Kalisa ubwo yari ku kibuga cya Golf i Nyarutarama
Umuyobozi ukuriye abagore bakina Golf muri Kigali Golf Club (Uri iburyo), Jenny Linda Kalisa, yagaragaje ko bishimiye uruhare Access Bank yagize kugirango irushanwa rigende neza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND