Abategura amarushanwa yo gushakisha impano mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ya “Rwanda Gospel Stars Live” bamaze gutangaza ko bagiye gukomereza mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, ni nyuma y’uko ijonjora rya mbere ryabereye mu Karere ka Rusizi, ku wa 2 Werurwe 2024.
Ijonjora ryo muri Musanze rizaba ku wa Gatandatu
tariki 16 Werurwe 2024, ahitwa kuri Isonga Center guhera saa yine z’amanywa.
Aya majonjora yubakiye ku gukangurira urubyiruko kugaragaza impano zabo mu
rwego rwo kuzibyaza umusaruro w’ejo hazaza (Manifest your Talent for a better
Future).
Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, Nzizera Aimable
yabwiye InyaRwanda ko amajonjora ya mbere bakoreye i Rusizi tariki 27 Gashyantare
2024, yabasigiye ishusho y’uko hari impano nyinshi zo gushyigikirwa no
gushorwamo ubushobozi.
Yavuze ko ibi biri mu mpamvu zatumye Akanama
Nkemurampaka gahitamo abanyempano barindwi bakomeza mu kindi cyiciro, aho
guhitamo batatu nk’uko byari biteganyijwe.
Yagize ati “Ishusho twasigaranye ni uko ubona ko
impano ari nyinshi kandi ubona ko hari ikibazo kuko ziba zihari ariko zitazwi.
Kuko urumva twagiye dushaka guhitamo abantu batatu mu Karere ka Rusizi ariko
birangira duhisemo abanyempano barindwi.”
Akomeza ati “Ishusho rero twasiganye ni uko impano ari
nyinshi mu gihugu kandi zikeneye abantu bo kuzitaho kugirango buri wese
azishyigikire no kugirango bazizamure n’abo bantu bazifite babashe
kumenyekana.”
Uwamahoro Jeannette [Nimero 31], Ntaganda Chandelier
[Nimero 07], Mungwariho Jean Nepomuscene [Nimero 26], Ishimwe Rehema [Nimero
09], Hirwa Eric [Nimero 34], Uwimbabazi Clementine [Nimero 22] ndetse na
Mugisha Cyiza [Nimero 32] nibo banyempano batangajwe batsinze i Rusizi,
bategereje kuzahatana mu kindi cyiciro.
Akanama Nkemurampaka kari kwifashishwa kuri iyi nshuro
kagizwe na Karangwa Mike wagiye wifashishwa mu marushanwa anyuranye, Nelson
Mucyo, umunyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye ndetse n’umunyamakuru
ubimazemo igihe kinini, Ruth Kavutse Iracyadukunda.
Ingengabihe y’aya majonjora yerekana ko nyuma yo
guhitamo abanyempano mu Karere ka Musanze, tariki 30 Werurwe 2024 bazakomereza
mu Karere ka Rubavu.
Aya majonjora azakomeza tariki 20 Mata 2024, mu Karere
ka Huye, tariki 4 Gicurasi 2024 amajonjora azabera Karere ka Rwamagana n'aho
tariki 18 Gicurasi 2024 amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali.
Mu Ntara n'Umujyi wa Kigali hazatoranywa abanyempano
18 bazahatana mu cyiciro cya 'Pre-Selection' kizasiga hamenyekanye abanyempano
10.
Aba 10 bazahabwa amahugurwa, hanyuma bitegure guhatana
mu cyiciro cya nyuma ari nabwo hazamenyekana batatu ba mbere.
Hazifashishwa Akanama Nkemurampaka mu byiciro byose,
kandi hazanitabazwa amatora yo kuri Internet no kuri SMS mu rwego rwo guhitamo
umunyempano ubikwiye.
Uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni 3 Frw na Kontaro yo
gukorana na Rwanda Gospel Stars Live mu gihe cy'umwaka umwe. Uwa kabiri
azahembwa Miliyoni 2 Frw naho uwa Gatatu azahembwa Miliyoni 1 Frw. Nyuma
hazategurwa igitaramo gikomeye kizashyira akadomo kuri iri rushanwa.
Ku wa 9 Nzeri 2023, nibwo abari batsindiye ibihembo mu
2022 babishyikirijwe, ni nyuma y’umwaka n’igice wari ushize babitegereje, ubuyobozi
bubabwira ko bazabihabwa.
Umuhanzi wa mbere mu batsindiye ibihembo ni Israel
Mbonyi, yahawe ibahasha ya Miliyoni 7Frw, anahabwa igikombe n’icyemezo
cy’ishimwe nk’uwegukanye ‘Rwanda Gospel Stars Live’ Season 1.
Uwa kabiri yabaye Aline Gahongayire, ahembwa Miliyoni
ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda (2,000,000Frw).
Itsinda rya Gisubizo Ministries ryabaye irya Gatatu
bahembwe Miliyoni 1 Frw n'aho Rata Jah NayChah wabaye uwa kane ahabwa ibihumbi
500Frw.
Uwamahoro Jeannette [Nimero 31]
Ntaganda Chandelier [Nimero 07]
Mungwariho Jean Nepomuscene [Nimero 26]
Ishimwe Rehema [Nimero 09]
Hirwa Eric [Nimero 34]
Uwimbabazi Clementine [Nimero 22]
Mugisha Cyiza [Nimero 32]
Abanyempano barindwi batsinze mu Karere ka Musanze
Abagize Akanama Nkemurampaka-Uhereye ibumoso- Nelson Mucyo, Ruth Kavutse ndetse na Mike Karangwa
Rwanda Gospel Stars Live igiye gukomereza mu Karere ka Musanze
REBA HANO UREBE AMASHUSHO Y’UMWE MU BANYEMPANO BITABIRIYE IRI RUSHANWA
TANGA IGITECYEREZO