RFL
Kigali

Rubavu: Umwana wagiye kwiga ahetse murumuna we kugira ngo adasiba ishuri yahembwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:11/03/2024 23:29
2


Umwana wiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri abanza, yanze gusiba ishuri ahitamo guheka murumuna ajya kwiga.



Uwo mwana wiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri abanza ku rwunge rw'amashuri rwa  rwa Rambo mu Murenge wa Nyamyumba, benshi bakomeje kumushimira gukunda ishuri nyuma yo kujya kwiga ahetse umuvandimwe we yari yasigiwe n'umubyeyi  wari wafashe umwanzuro wo kumusibya  kujya kwiga.

Uwo mwana yatunguye benshi ubwo yageraga ku ishuri ahetse murumuna we yasigiwe n’ababyeyi banga ko ajya ku ishuri.  Ubuyobozi bukaba bwahisemo guhemba uyu mwana nk’umunyeshuri w’ukwezi, wanze gusiba agahitamo kwiga ajyanye na murumuna we. 

Nubwo umubyeyi we yari yashatse ko atajya ku ishuri, uyu mwana we yigiriye inama yo kujya kwiga ahetse murumuna we kugira ngo adasiba  amasomo y’uwo munsi.

Amakuru avuga ko uwo mwana, amasaha yo kwiga yabonye yegereje yuhagira umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, aharanira kujya ku ishuri akiga amuhetse aho kugira ngo asibe ishuri. 

Ubuyobozi bw'ishuri bwasabye umukozi ushinzwe isuku kwita ku mwana muto, umunyeshuri ajya mu ishuri akurikira amasomo.

Ubwo yahabwaga igihembo cy'umunyeshuri w'Ukwezi, ubuyobozi bwagize buti: “Ishyaka, Ubutwari, birashoboka, mu byiciro byose!”

Uyu mwana yagiye kwiga ahetse murumuna we mu gihe hari abana bava mu ishuri kubera ababyeyi kwiga bagasibya abana ishuri ku buryo hari abarivamo bakajya mu buzererezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MINANI Emmanuel 6 months ago
    Uyu mwana ni indashyikirwa rwose, ikindi kandi afata imyanzuro ya Kigabo😂
  • Munyanema Josue6 months ago
    Waooo mbega umwana ushimishije! Ubuyobozi bwakoze kumuhemba kuko biramukomereza ishyaka ryo gukunda kwiga Kandi n'abandi bana baramureberaho.gusa hakwiye ubukangurambaga ku babyeyi bamwe na bamwe bagira uruhare mugusibya abana ishuri Ari nabyo bibatera kurivamo. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND