Kigali

Ni we mboni y’ubucuruzi bw’umuryango! Menya Diana bucura bwa Perezida Museveni watandukanye n’umugabo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/03/2024 17:12
0


Diana Museveni Kyarema yemeje ko yamaze gutandukana n’umugabo bafitanye abana batatu ariko yari yaririnze kubivugaho ku bw’inyungu z’abana, asaba abantu gukomeza kubasengera mu bihe bitoroshye bari kunyuramo.



Imyaka yari ibaye ibiri hanugwanugwa ko umukobwa wa Museveni yamaze gutandukana n’umugabo, gusa hakabura gihamya kugeza ubwo uyu mukobwa wa Perezida Museveni yabyemeje.

Tugiye kugaruka uko ibi byatangiye na bimwe mu byo wamenya kuri uyu mukobwa w’urufatiro mu bushabitsi bw’umuryango wa Perezida Museveni.

Diana Museveni Kyarema, umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni na Janet Mueseveni, yiyeguriye cyane ibijyanye n’ubucuruzi ariko anagira uruhare mu birebana na politike.

Yabonye izuba kuwa 08 Mata 1980. Ni we uyobora ibikorwa by’ishoramari by’umuryango wa Museveni. Hirya y'ibyo agira uruhare mu bikorwa by’ubuzima bwo mutwe, uburenganiza bw’abari n’abategarugori kimwe n’ibirebana no kurengera ibidukikije.

Abona ibijyanye n’uburezi nk’inkingi mwubatsi y’iterambere rirambye ndetse yagiye agira uruhare mu mishinga ikomeye yo guteza imbere uburezi bw’urubyiruko n’abana.

Mu bihe bitandukanye yagiye yerekana ko bidakwiye ko abafite ubumuga bahezwa, bikaba byaratumye imbaraga zirushaho gushyirwamo ari nyinshi muri Uganda mu gufasha abafite iki kibazo.

Abona kandi inkingi ikomeye y’iterambere ry’isi harimo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse yagiye akora ubungurambaga bukomeye kuri iyi ngingo. Umutima wa Diana uba ku bijyanye no kurengera ibidukikije nk’izingiro ryo gukomeza kubaho ku isi.

Muri 2022 hazamutse inkuru z’uko yaba yaratandukanye n’umugabo we, Geoffrey Kamuntu umunyemari na we ukomeye. Bidatinze yatangaje ko abantu batagakwiye kubyinjiramo ko ari ibintu birebana n’umuryango we, gusa yahise asaba ko izina rya Kamuntu ryakurwa mu yo yari afite.

Mu mpera z’icyumweru gishize kuwa 09 Werurwe 2024 nibwo yeruye avuga ko yamaze gutandukana n’umugabo we bari bamaranye imyaka 18.

Kyarema yavuze ko yari yaririnze guhita avuga kuri ibi bintu ku bw’umutekano w’abana be at: i”Nagerageje gukomeza kugira ibanga amakuru y’uko natandukanye n’umugabo kubera abana banjye, ariko numvise ko mfite kubishyiraho umucyo.”

Avuga ko atari ibihe byoroshye gutandukana n’umuntu mwari mwariyemeje kubana akaramata cyane iyo hari abana mufitanye. Yasabye abantu gukomeza gusengera umuryango we mu bihe bikomeye uri kunyuranamo no kubaha ubuzima bwabo bwite.

Kyarema ni bucura bwa Perezida Museveni. Yari yarashaze muri kuwa 24 Nyakanga 2004 bakaba bafitanye abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Diana na Kamuntu bahuriye kwa Natasha Karugire - undi mukobwa wa Perezida Museveni. Diana yavuze ko yahise akururwa n’igihagararo n’ubukaka bw’uyu mugabo.

Abana ba Diana na Kamuntu bafite imyaka 16, 14 na 12. Diana avuga ko kurera atari ibintu byoroshye ariko bikaba binatera umunezero.Kyarema yiyeguriye ibijyanye n'ubucuruzi ndetse ni we zingiro ry'ubucuruzi bw'umuryango wa Perezida MuseveniYatangaje ko yari yarahisemo kutagira icyo avuga ku bibazo amaze iminsi anyuramo bya gatanya kubera abana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND