Kigali

Ibitera indwara ya "Hoarding Disorder" yo kwigwizaho ibitagira umumaro

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:11/03/2024 16:43
0


Hari byinshi biba ku buzima bwa muntu bikitwa ko ari imiterere ye nyamara biterwa n'uburwayi butaryana ariko butera izindi ngaruka. Indwara ya "Hoarding Disorder" ituma umuntu ahangayikishwa no kurunda ibidafite akamaro.



Umuco wo kubika ibintu by'ingenzi ndetse hakarindwa umutekano wabyo uri mu biranga umuntu muzima ndetse utekereza kure. Gusa kubika ibidafite akamaro byo biterwa n'uburwayi.

Ibi bikunze kugaragara ku bantu bashaje, aho usanga akusanya ibintu byose byakoreshejwe kera akabibika mu nzu kandi ntacyo bizamara, bigatwara umwanya w'ubusa.

Abakuze biganjemo abakecuru usanga begeranya utuntu dushaje nk'amasafuriya, ibikoresho byamenetse cyangwa byashaje mu bundi buryo, impapuro n'ibitabo abana bigiyemo kera,n'ibindi  bigaragara ko byangiritse bitagikeneye gukoreshwa.

Ibi byo birasanzwe ku bantu bageze mu zabukuru, kuko byanatangajwe ko abantu bakura bongera n’umuhangayiko mu buzima bwabo.

 “Hoarding Disorder” ni indwara yo kwangirika intekerezo itera umuntu kwifuza kubika ibintu bidafite icyo bizakoreshwa, bikarundwa mu nzu, ndetse ugeregeje kubikoraho cyangwa kubijugunya hakavuka intonganya.

Cleverland itangaza ko, uwarwaye iyi ndwara yumva yifuza kubika ibintu, kandi ntihabeho kugenzura umumaro w’ibyo bibikwa n’ibyo bizamara, bigafata umwanya w’ubusa.

Iyi ndwara iteza akajagari mu muntu ndetse naho atuye. Bitewe n’ubuzima arimo ashobora kwangirika no mu bundi buryo cyangwa akangiza ibindi bintu bifite akamaro. 

Nk’urugero kubika ibintu byinshi mu nzu biteza umwuka mubi cyane cyane nk’ibyo biba bishaje byarataye agaciro.

Ubusanzwe umuntu utuye ahantu hateguye neza bituma yishima akanatekereza neza, ariko bigahabana n’umuntu utuye mu kajagari k’ibintu, noneho bitanafite akamaro.

Ibyishimo by’aba bantu biragenda bikabashiramo bagasigara batekereza kubyo bagomba kubika kandi ntacyo bizabamarira.

Uwarwaye iyi ndwara ahorana intonganya n’abandi, kuko biragoye ko umuntu muzima yabika ibintu bipfuye atazakenera bitazanabyazwa  umusaruro.

Iyi ndwara ikunze gufata abarengeje imyaka 60 ndetse n’abakiri bato bahuye n’ibibazo by’indwara zifata imitekerereze zirimo agahinda gakabije “Depression” n’izindi.

Ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yarwaye iyi ndwara birimo kuba umuntu yumva ashaka kubika ibintu byose, gutekereza ko nta kintu cyo guta gihari, n’ibidafite akamaro ko bizakoreshwa, guhangayikira  ibikoresho azakenera mu bihe bizaza, kuba munzu irunze mo ibintu bidafututse, guhangana n’abajugunya ibyo yabitse bitagikenewe n’ibindi.

Bitangazwa ko kandi abana bari hagati y’imyaka 15 na 19 nabo bashobora kurwara iyi ndwara bitewe n’impamvu zitaramenyekana. Gusa bikunze kugaragara ko bishingira ku buzima bubi banyuzemo nko kubaho mu bukene bukabije, bagira ibintu bakajya babyigwizaho bumva n’ibidakenewe byabikwa kuko batinya kubaho nka mbere ntavyo bafite.


Umuganga niwe ushobora kuganiriza aba bantu bafite iki kibazo. Gusa ku bakuze bo, ibi bijyana n’imyaka ntabwo bashobora kuvurwa ngo bakire, kuko ugerageje kubaha inama bavuga ko basuzugurwa kuko bashatse cyangwa bakavuga ko abakiri bato basesagura.


Aba bantu bashaka kubika ibintu n'ibitagira umumaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND