RFL
Kigali

Abubatse amateka y’ihangana rya Dream Boys na Urban Boys bagiye guhurira ku rubyiniro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2024 13:11
0


Umunyamuziki Nemeye Platini [Platini P] yafashe icyemezo cyo gutumira abagize itsinda rya Urban Boys [Humble Jizzo na Nizzo] mu gitaramo cye yitegura gukora yise “Baba Experience” cyo kwizihiza imyaka 14 ishize ari mu muziki.



Ni igitaramo gifite byinshi gisobanuye mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’imyaka ine ishize atandukanye na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC] babanaga mu itsinda rya Dream Boys ryubatse amateka n’ibigwi mu muziki.

Kuva Platini yatandukanye na TMC yakomeje ibikorwa bye by’umuziki, ndetse yashyize hanze indirimbo ze zakunzwe nka ‘Attention’, ‘Veronika’ n’izindi.

Ni mu gihe TMC yakomereje amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye na ‘Data Science’ ndetse inshuro imwe yahuriye na mugenzi we mu gitaramo cyabereye muri Amerika.

Humble Jizzo uri mu bagize itsinda rya Urban Boys aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze ibihangano ari wenyine. Ni icyemezo avuga ko yaganiriyeho na mugenzi we Nizzo ahanini bitewe n’uko batakiri hamwe, kuko umwe abarizwa mu Rwanda undi ari muri Kenya.

Humble yabwiye InyaRwanda, ko iyi mikorere ya buri umwe itazakoma mu nkokora iterambere ry’itsinda, kuko rimwe na rimwe bazajya bahura bakorane indirimbo.

Yavuze ati “Ni icyemezo naganiriye na Nizzo. Buri umwe igihe abonye ubushobozi azajya akora indirimbo, ariko kandi dufite imishinga tuzajya duhuriramo nk’itsinda rya Urban Boys. Ni urugendo twifuza ko buri wese agiramo uruhare.”

Ibi biri mu mpamvu zatumye, uyu muhanzi mu minsi ishize ashyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Fifi’ igaruka ku rukundo rw’umusore n’umukobwa.

Uyu muhanzi avuga ko kuba batumiwe mu gitaramo cya Platini kizaba tariki 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, biri mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ibihe banyuzemo nk’itsinda.

Humble yibutsa ko mu gihe cy’abo na Dream Boys, bahanganye mu buryo bukomeye, ku buryo buri umwe yahoraga akora icyatuma arenga kuri mugenzi we.

Asobanura ko kongera guhurira ku rubyiniro bisasiye ku kugaragaza ko amateka bubatse mu muziki adateze gusibangana.

Avuga ati “Urumva Dream Boys twabayeho duhanganye twese tuyoboye. Rero byari bigoye ko twahurira ku rubyiniro. N’ubwo uyu munsi amatsinda atakiri kumwe ariko n’ubundi amateka abayubatse bagiye guhurira ku rubyiniro.”

Platini [Baba] asobanura ko gutumira Urban Boyz muri iki gitaramo bimeze nko kongera guhurira ku rugamba. Yavuze ati “Bavandimwe twarwananye nyinshi, nishimiye kubana namwe mu gitaramo ‘Baba Experience’. Gusa mwibuka ko tariki 30 ari urundi rugamba.”

 

Platini yavuze ko kongera guhurira ku rubyiniro na Urban Boys ari ‘urugamba mu rundi’


Humble Jizzo yavuze ko abubatse amateka y’ihangana hagati y’amatsinda yombi bakomeje ibikorwa by’umuziki


Platini aritegura gukora igitaramo cye bwite kizaba ku wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali


Umuhanzi Nizzo aherutse gutangiza urugendo rwo gukora ibiganiro yisunze urubuga rwa Podcast

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FIFI’ YAHUMBLE JIZZO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND