Kigali

MU MAFOTO 30: Ihere amaso imyambaro y'ibyamamare byaserukanye mu birori bya 'Oscars 2024'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/03/2024 11:13
2


Ibyamamare byo mu ngeri zose yaba muri Sinema, mu muziki, mu mideli n'ahandi, byitabiriye itangwa ry'ibihembo bya 'Oscars 2024', aho byaserutse mu myambaro idasanzwe ku itapi itukura y'ibi birori.



Mbere y'uko hatangwa ibihembo bya 'Oscars 2024', habanje kuba igikorwa cy'abasitari batandukanye bitabiriye ibi birori ngaruka mwaka, aho banyuraga ku itapi itukura bifotoza banerekana imyambaro baserutsemo.

Kuva ku bakinnyi ba filime batwaye ibihembo, abanyamuziki n'abanyamideli batambutse ku itapi itukura, buri wese yabaga afite umwihariko  ku myambarire. Hari kandi udushya twaranze iki gikorwa harimo nko kuba umukinnyi wa filime Liza Koshy waguye hasi.

Liza Koshy uzwi nko muri filime nka 'Players', Work It' n'izindi, yaguye hasi imbere ya camera ibihumbi zamufotoraga binatambuka kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC. Icyakoze yahise yitera akanyabugabo arahaguruka akomeza kwifotoza.

Abarimo Lupita Nyong'o, Ariana Grande, Da'Vine Joy, Zendaya, Emma Stone bari mubashyizwe mu bambaye neza, mu gihe umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Vannessa Hudgens yatunguranye akerekana ko atwite ku itapi itukuru.

Mu mafoto akurikira irebere imyambarire idasanzwe ibyamamare byaserutsemo:

Umukinnyi wa filime Liza Koshy yaguye hasi ku itapi itukura

Umuhanzikazi Ariana Grande

Umukinnyi wa filime Emma Stone

Umukinnyi wa filime Danielle Brooks


Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Zendaya


Umukinnyi wa filime Lupita Nyong'o


Umuhanzi John Legend n'umugore we Chrissy Teigen

Umukinnyi wa filime Carey Mulligan


Umukinnyi wa filime unazandika Issa Rae


Umukinnyi wa filime Sandra Huller


Umukinnyi wa filime Cillian Murphy

Umukinnyi wa filime Laverne Cox


Umukinnyi wa filime Rita Moreno


Umukinnyi wa filime Colman Domingo


Umukinnyi wa filime Ryan Gosling

Umukinnyi wa filime Da'Vine Joy 


Umukinnyi wa filime Jennifer Lawrence


Umukinnyi wa filime Riz Ahmed

Umuhanzikazi Billie Eillish


Umukinnyi wa filime Vanessa Hudgens yerekanye ko yenda kwibaruka imfura

Umuhanzikazi Becky G


Icyamamare muri 'Catch' na sinema, The Rock

Umukinnyi wa filime Xochitl Gomez


Umukinnyi wa filime Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda


Umukinnyi wa filime Regina King


Umukinnyi wa filime Cynthia Erivo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jad8 months ago
    Waneza frash
  • Theos6 months ago
    Ok good



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND