Abagore bavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z’ubuzima barimo umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire ndetse na Kalimpinya Queen uzwi cyane mu isiganwa ry’imodoka, bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo “Women in Leadership Award 2024.”
Ibi bihembo bishamikiye ku Nama ya "Women in Leadership Summit&Awards 2024" bizatangwa ku wa 14 na 15 Werurwe 2024 mu
muhango uzabera muri Kigali Convention Center. Kandi ni ubwa mbere bigiye
gutangirwa i Kigali, mu rwego rwo kwizihiza uruhare rw'umugore mu rugendo
rw'iterambere rw'Igihugu.
Abahatanye bashyizwe mu byiciro 16. Mu cyiciro
cy'ikoranabuhanga (Technology) abahataniye ibihembo ni Cynthia Umutoniwabo,
Kwizera Micheline na Gloria Ingabire. Mu cyiciro cy'ubukungu (Finance) harimo: Lilian
Budandi; Dianah Mukundwa na Anita Umuhire.
Icyiciro cy'abakoze ibikorwa bihindura ubuzima
bw'abandi (Social Impact), harimo Sherrie Silver, Aline Gahongayire, Josephine
Murphy ndetse na Jocelyne Alexandre.
Uwibambe Jocelyne, Aude Kaze ndetse na Aline Berabose
bo bahatanye igikombe mu cyiciro cy'ubuzima (Health and Wellness).
Mu cyiciro cy'umugore w'umushabitsi (Entrepreneur)
hahatanyemo Sharon Akanyana, Girabawe Gloria ndetse na Euphorine Mugeni.
Queen Kalimpinya wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku
modoka, Cathia Uwamahoro uzwi mu mukino wa Cricket ndetse na Pamela Girambabazi
nibo bahataniye igikombe mu cyiciro cya Siporo (Sports).
Mu cyiciro cy'uburezi (Education) harimo Nathalie
Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler, Hakizimana Lydie ndetse na Rosine
Duquesne Kamagaju.
Dia Nibagwire washinze L'Espace, Jemima Kakizi ndetse
n'umukinnyi wa filime wabigize umwuga, Malaika Uwamahoro bari mu cyiciro
cy'ubuhanzi n'umuco (Art and Culture).
Icyiciro cy'umugore wagize uruhare mu guteza imbere
uburinganire (Advocate for Gender Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu;
Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.
Icyiciro cy'umugore wagaragaje uruhare mu kurengera ibidukikije
(Conservation and Sustainability) harimo Grace Ineza Umuhoza, Anitha
Umutoniwase ndetse na Francine Munyaneza.
Icyiciro cy'umugore wagaragaje umuhate mu guteza
imbere ubuhinzi (Agriculture), hahatanyemo Iradukunda Yvonne Emmanuella, Sakina
Usengimana ndetse na Dr Marie Solange Uwineza.
Icyiciro cy'umugore wagize uruhare mu guteza imbere
Siyansi yaba mu bushakashatsi n'ibindi (Science Innovation), harimo Umunyarwandakazi
w'inzobere mu kuvura no kubaga ubwonko, Dr Claire Karekezi, Nadège Nziza ndetse
na Dr Edwige Kampire.
Icyiciro cy'umugore wagize uruhare mu guteza imbere
ubukerarugendo (Hospitality and Tourism) harimo Sonia Iraguha, Mutoni Peace
ndetse na Aisha Kirenga.
Icyiciro cy'umugore mu guharanira ihame ry'uburinganire
(Advocate for Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu, Amina Umuhoza ndetse
na Germaine Umuraza.
Icyiciro cy'umugore uri mu Itumanaho n'itangazamakuru
(Media and Communication) harimo Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Fiona Muthoni wa
CNBC, ndetse na Evelyne Umurerwa ndetse w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru
(RBA).
Ibi bihembo bigiye gutangwa mu rwego rwo kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Umuryango w’Abimbuye (ONU) uvuga ko muri uyu
mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hisunzwe
insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere”.
Urubuga rwa International Women's Day rwo rwahisemo insangamatsiko ivuga ngo “Gukangurira kudaheza.”
Kalimpinya Queen wabanjirije abandi bakobwa mu Rwanda
kwinjira mu mukino wo gusiganwa kw’imodoka ahataniye igikombe mu cyiciro cya
Sports
Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver washinze
Sherrie Silver Foundation ahataniye igikombe muri ‘Social Impact’
Claire Karekezi, umuhanga mu kuvura ubwonko bw'umuntu
ahataniye igikombe muri ‘Science Innovation’
TANGA IGITECYEREZO