RFL
Kigali

Byinshi ku muhanzikazi Anne-Marie uvugwaho kugira ibitsina bibiri - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/03/2024 22:54
1


Umuhanzikazi uzwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo, Anne-Marie Rose Nicholson wamenyekanye nka Anne-Marie, akomeje kwibazwaho na benshi bitewe n'uko ku myaka ye 33 adakozwa ibyo gushaka umugabo.



Anne Marie ni izina ryumvikanye kenshi mu matwi ya benshi, by'umwihariko abakunzi ba muzika. Uyu muhanzikazi, yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyamabaga zerekana indirimbo zikunzwe cyane mu Bwongereza mu myaka yatambutse, aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Ciao Adios’ na ‘2002’.

Ubusanzwe uyu muhanzi w'icyamamare mu Bwongereza, yatangiye kumenyekana cyane  ubwo yakinaga mu ikipe ya karate yitwa West End akiri muto.  

Ni mu gihe mu 2013 aribwo yatangije umwuga we wenyine, asohora kaseti ye bwite yitwaga 'Demo,' kandi agaragara mu ndirimbo nka 'Magnetic Man' na 'Rudimental.'  

Indirimbo ye ya mbere iri no mu zamwubakiye izina akamenyekana ku rwego mpuzamahanga yitwa ‘Do It Right’ yayishyize hanze mu 2015, imenywa na buri wese ukurikirana umuziki mu Bwongereza ndetse n'ahandi ku isi.

Anne-Marie uri mu byamamare bikunze kugira ubuzima bwabo bw'urukundo ubwiru bukomeye, ntiharamenyekana niba kugeza ubu yaba afite umukunzi.  

Mu 2018 ubwo yaganira n'ikinyamakuru Line of Best Fit ku byerekeye igitsina cye, yaragize ati: "Sinigeze nkunda abagabo gusa. Ntabwo nigeze nkunda abagore gusa. Sinigeze numva ko ari ngombwa kubwira umuntu uwo ariwe wese ko mfite ibitsina bibiri."

Aya magambo yatangajwe n'uyu muhanzikazi, ni kimwe mu bishingirwaho bamwe bemeza ko yaba ari umwe mu bantu bashobora kuba baravukanye ibitsina bibiri, nk'uko ubushakashatsi buvuga ko hari igihe nabyo bibaho. 

Mu gihe gishize hagaragaye amafoto ari kumwe na Ed Sheeran bishimanye, ariko nyuma yayo ntihagira igitangazwa cyangwa ngo hemezwe ko hari icyaba kijya mbere hagati yabo, cyaba kiganisha ku mubano wihariye.

Kuri ubu, Ed Sheeran yashakanye na Cherry Seaborn mu 2018, babyarana abakobwa babiri, Lyra Antarctica na Jupiter Seaborn Sheeran, byemezwa neza ko nta mubano udasanzwe afitanye na Anne Marie. 

Bivugwa ko Anne-Marie afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni £5.4 nyuma y'ishoramari ry’umutungo bwite. Kuva mu 2020, yagiye agaragara kenshi ku rutonde rw’ingaragu zikize cyane ku isi.

Mu 2018, Anne-Marie yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise ‘speak your Mind ’ yagaragayeho indirimbo zamenyekanye cyane nka 'Alarm', 'Ciao Adios' 'Heavy', 'Friends', '2002,' 'Perfect to Me' n'izindi. 

Mu mpera z'uwo mwaka, yabaye umuhanzi wa mbere wagurishije cyane ibihangano bye mu Bwongereza. 

Yaririmbye kandi afatanya n'abandi bahanzi kwandika izindi ndirimbo nyinshi nka Birthday, Rockabye, Don't Leave Me Alone,  To Be Young, I'm lonely and Don't Play, akorana n'abarimo Clean Bandit, Marshmello, David Guetta, Lauv, Rudimental, Doja Cat na KSI.

Muri Werurwe 2020, Anne-Marie yabaye ambasaderi w’Ishyirahamwe ryita ku buzima bwo mu mutwe Mind. 

Anne Marie ufite imyaka 33 y'amavuko, yabonye izuba ku wa 7 Mata 1991, avukira mu gace ka Tilbury muri Essex mu Bwongereza. Kugeza ubu, ni ingaragu ikunda abasore n'abakobwa nubwo adakunda kubitangariza benshi, nk'uko yabitangarije ikinyamakuru kfanhub.com.

Reba amwe mu mafoto ya Anne-Marie Rose Nicholson uvugwaho kugira ibitsina bibiri:










Mu minsi yashize byigeze guhwihwiswa ko yaba afitanye umubano udasanzwe na Ed Sheeran

Umwanditsi:Iyakaremye Emmanuel 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • P.6 months ago
    Bisexual bivuga umuntu ukururwa nibitsina byombi,hungu cg kobwa. Ntago bivuga ikinyabibiri(intersexual). Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND