Umwiraburakazi akaba Nyampinga wa Lebanon wegukanye iri kamba mu 2022 agahagararira igihugu cye muri irushanwa rya Miss Universe muri uyu mwaka, Miss Yasmina Zaytoun, ubu ni igisonga cya mbere cya Miss World 2024.
Miss Yasmina Zaytoun
witabiriye irushanwa rya Miss World ahagarariye igihugu cya Lebanon, ni umwe mu
bakobwa bigaragaje neza muri rushanwa ndetse bakegukana n’amakamba akomeye
cyane.
Usibye kuba yarabaye igisonga cya mbere cya Miss World, Miss Yasmina niwe ugiye no guhagararira umugabane wa Aziya mu gihe cy’umwaka wose, mu gihe umunya-Botswana Lesego Chombo waje muri bane ba mbere ariwe uhagarariye umugabane wa Afurika, naho Leticia Frota akaba ahagarariye umugabane wa Amerika, mu gihe Kristina Wright ariwe uhagarariye Oceyaniya;
Miss Engand Jessica Ashey, niwe uhagarariye umugabane w'u Burayi, naho Miss Ache Abrahams akaba ariwe uhagarariye Trinidad and Tobago.
Yasmina Ismail Zaytoun, ni umwarabukazi w'imyaka 21 y'amavuko, wabonye izuba ku ya 26 Ukwakira 2002. Uyu mwamikazi w'ubwiza, yavukiye kandi akurira muri Tyre, umwe mu mijyi ikomeye muri Lebanon.
Miss Yasmina afite Se ukomoka muri Lebanon, akagira na nyina ukomoka mu gisekuru cyo muri Palestine.
Usibye ibirebana n'ubwiza, Yasmina afite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Itangazamakuru, yakuye muri Kaminuza ya Notre Dame University-Louaise iherereye mu mujyi wa Zouk Mosbeh. Mu rwego rwo gushyigikira ibyo yize, muri Mata 2021 yatangije ikiganiro atangiramo inyigisho zitandukanye yise 'Yasmina Show.'
Yasmina kuri ubu wamaze kuba igisonga cya mbere cya Miss World 2024, yinjiye mu bijyanye n'ubwiza mu 2022 ubwo yahagarariraga Akarere ka Hasbaya mu irushanwa rya Miss Lebanon bikanamuhira akegukana ikamba rya Miss Lebanon 2022 ahigitse abakobwa 16 bari bahanganye, mu birori byabereye kuri Forum de Beyrouth muri Beirut ku wa 24 Nyakanga 2022.
Si ubwa mbere ahagararira igihugu cye mu irushanwa rikomeye ku Isi, kuko aherutse no kugihagararira muri Miss Universe 2022 nubwo atabashije kwegukana ikamba.
Mu byarangaje benshi ubwo yegukanaga ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Isi, harimo intambuko ye yuje icyizere kiri hejuru, ubwiza bwitamuruye mu ikanzu nziza y'ubururu ndetse n'ubuhanga bwe butangaje.
Uyu mukobwa yashimiwe kuba akoresha urubuga rwe mu gushyigikira uburezi na serivisi z'ubuzima, no gushyiraho gahunda yo gufasha abangavu.
Yasmina kandi, asanzwe ari ambasaderi wa Lebanese Food Bank n'Ikigo gishinzwe kurwanya Kanseri mu bana muri Lebanon. Si ibyo gusa, kuko akoresha ubushobozi bwe mu kugira uruhare mu gukusanya inkunga no kuzisaba ku rwego mpuzamahanga mu Muryango w'abibumbye.
Yagizwe igisonga cya mbere cya cya Miss World, asimbuye umunyamerikakazi w'umunyamideli Shree Saini wari wegukanya iri kamba mu 2022.
Yasmina yegukanye iyi nsinzi mu ijoro ryo ku wa 9 Werurwe 2024 i Mumbai mu Buhinde, ubwo Miss Krystyna Psyzkova ukomoka muri Repubulika ya Czech yahigikaga abakobwa basaga 120 bari bahataniye ikamba, akicara ku ntebe ya Miss World 2024.
Kugeza ubu, Miss Yasmina Zaytoun, Nyampinga w'Isi Krystyna ndetse n'abandi bakobwa 5 bahagarariye imigabane yose, bari kurya ubuzima mu Birwa bya Mauritius bayobowe n'Urwego rw'Ubukerarugendo muri iki gihugu, bishimira insinzi bagezeho.
Reba amwe mu mafoto agaragaza uburanga bw'Igisonga cya mbere cya Miss World 2024:
TANGA IGITECYEREZO