Abanyeshuri bo mu kigo cya Lycée Blaise Pascal cyo mu Mujyi wa Orsay mu Bufaransa bahuje imbaraga na Ben Kayiranga bakora indirimbo bise “Bibe Ihame” igamije Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamuziki Ben Kayiranga wagize uruhare mu ikorwa
ry’iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko ari umusaruro w’uburyo mu mashuri yo mu
Bufaransa, abanyeshuri batangiye kwigishwa amateka ashaririye u Rwanda
rwanyuzemo yagajeje kuri Jenoside.
Ati “Muri ‘Programme’ y’amasomo hano mu Bufaransa
batangiye kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu kandi abato
batangiye kumenya u Rwanda binyuze mu binyamakuru na gahunda ya Visit Rwanda
yakanguriye benshi kumenya u Rwanda.”
Uyu mugabo umaze igihe abarizwa mu Bufaransa, yavuze
ko mu 2022 ubwo yari mu Rwanda ari bwo yagize igitekerezo cyo gutangira
imikoranire hagati y’ishuri Lycée Blaise Pascal ryo mu Bufaransa ndetse na
Nyamata Blue Lakes International School ryo mu Mujyi wa Nyamata mu Rwanda.
Yavuze ko byaturutse ku myaka 29 ishize akorana na
ririya shuri mu gihe cy’imyaka 32, aho akora nk’umutekinisiye.
Kayiranga yavuze ko aba banyeshuri bo mu Bufaransa
bafitanye imishinga n’abanyeshuri b’i Nyamata irimo no kuzakorana indi ndirimbo
igaruka ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bafite n’ibindi bikorwa
bazajya bahuriramo.
Uyu mugabo wanditse inyikirizo y’iyi ndirimbo (Chorus)
yagize ati “Aha nkora kuri Lycée Blaise Pascal y’Umujyi witwa Orsay hari
ibikorwa byinshi abanyeshuri n'abarimu bitabira cyane cyane mu kurinda ikirere
n'ibidukikije.”
“Twaje guhuza imbaraga n’ishuri Nyamata Blue Lakes
International School muri 2022 dutangira gukorana iminshinga. Abanyeshuri ba
hano n’abo mu Rwanda batangira guhererekanya ibitekerezo.”
Kayiranga yavuze ko iyi ndirimbo ikozwe mu gihe u
Rwanda n’u Bufaransa byamaze kwandika Paji nshya mu mubano w’ibihugu byombi.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Freedom’
avuga ko bamwe mu bana batangiye gusaba kuzasura u Rwanda. Iri
tsinda rizaza mu Rwanda rigizwe n’abantu 23 barimo abana 18 n’abaherekeza
batanu.
Ubwo yari mu Rwanda muri Mata 2021, Perezida w’u
Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko yemera ko igihugu cye cyagizemo uruhare
rwa Politiki muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, avuga ko abarokotse Jenoside ari bo "baduha
impano y'imbabazi".
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ‘Jenoside iva kure,
itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw'undi".
Ati "Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo.
Nta kubaho nyuma ya Jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka."
Macron yavuze ko nyuma y'imyaka 27 [Icyo gihe] uyu
munsi nje "kwemera uruhare rwacu", no kwemera gufungura
ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y'ibyabaye.
Ati"Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku
bishwe nyuma y'igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera,
kubahoza agahinda. Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora
kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira".
Abanyeshuri bo ku kigo cya Lycée Blaise Pascal muri
Orsay basohoye amashusho y’indirimbo bise ‘Bibe Ihame’ mu rwego rwo kwibuka ku
nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba banyeshuri bo mu Bufaransa basanzwe bafitanye
imikoranire n’abanyeshuri bo muri Nyamata Blue Lakes International School
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIBE IHAME’ Y’ABANYESHURI BO MU BUFARANSA NA BEN KAYIRANGA
TANGA IGITECYEREZO