RFL
Kigali

BAL 2024: Dyanamo BBC yo mu Burundi yatewe mpaga kubera kwanga kwambara Visit Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/03/2024 14:51
0


Ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu gihugu cy'u Burundi, yatewe mpaga mu mukino w'ijonjora rya BAL 2024, yari gukina na Fus Rabat yo muri Morocco kubera kwanga kwambara umwenda uriho ibirango bya Visit Rwanda.



Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za BAL , rivuga ko umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo Basketball Club , waje nyuma y'uko iyi kipe yanze kubahiriza amabwiriza , agenga irushanwa , byumwihariko ibwiriza rijyana n'imyambaro amakipe agomba kwambara mu gihe cy'umukino.

Amakuru avuga ko iyi kipe yanze kwambara imyenda iriho ibirango bya Visit Rwanda, kubera ibibazo bya politiki biri hagati y'u Rwanda n'u Burundi.

BAL imaze imyaka 4 ikorana na Visit Rwanda, ndetse bafitanye amasezerano azageza muri 2027, ndetse imikino ya nyuma  uyu mwaka nabwo izabera mu Rwanda, nubwo kuri iyi nshuro hazabaho guhinduranya hagati ya Kigali, Dakar, na Cairo. 

Ikipe ya Dynamo yari ifite amahirwe yo kubona itike yo gukina imikino ya nyuma , kuko yari yatsinze umukino wa mbere  ikipe ya Cape Town Tigers amanota 86-73.

Dynamo BBC yari yatangiye yambara imyenda iriho Visit Rwanda, ariko Leta irayishuka mu mukino wundi imyenda irayanga

Ntabwo ari ubwa mbere ibintu nk'ibi bibaye ku makipe akomoka mu bihugu bifitanye ibibazo Politike n'u Rwanda, kuko ikipe ya TP Mazembe yo muri DR Congo, iheruka kwanga kugenda muri Rwandair nka sosiyete y'ubwikorezi, yari yaratsindiye isoko ryo gutwara amakipe yakinaga Super league ya Africa, ibi byabaye ikibazo ariko CAF yemerera Mazembe kugenda n'indege yayo bwite, ndetse nayo yemerwa kwambara imyambaro itariho Visit Rwanda.

Amakipe yose yitabiriye imikino ya BAL, aba agomba kwambara imyenda iriho Visit Rwanda niko amasezerano avuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND