Kigali

Irengero ry'indirimbo ebyiri Meddy yakoranye na Diamond ryamenyekanye

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:10/03/2024 17:00
0


Umuhanzi The Ben wakoranye indirimbo 'Why' na Diamond Platnumz, yahishuye ko bagenzi be Meddy na Diamond Platnumz bakoranye indirimbo ebyiri ariko bakananirwa guhuriza ku yasohoka.



Imyaka ibaye itanu umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy avuzweho gukorana indirimbo n'umunya Tanzania Diamond Platnumz ndetse bombi barabitangaje ariko iyi ndirimbo yabaye nka za hene nk'uko abanyarwanda babivuga iyo bashaka kuvuga ko ikintu runaka cyaburiwe irengero.


Mu 2022 abanyarwanda baratunguwe cyane ubwo babonaga umuhanzi The Ben akoranye indirimbo na Diamond Platnumz igasohoka vuba nyamara iya Meddy yatingiwe mbere ho imyaka isaga itatu.


Havuzwe byinshi ku ndirimbo ya Diamond Platnumz na Meddy ndetse bamwe bakavuga ko aba bombi baje kugirana agatotsi mu mubano wabo.


Umuhanzi The Ben yahishuye uko byagenze kuri izi ndirimbo zabo bombi.


Mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakru, The Ben yahishuye ko impamvu indirimbo ya Diamond Platnumz na Meddy itabaye, ari impamvu y'uko aba bombi batabashije guhuriza ku ndirimbo runaka kandi bari bakoze ebyiri.


Ati "Urumva kugirango abahanzi bakorane indirimbo, bisaba ko bose bayihurizaho, urugero. Diamond Platnumz na Meddy bakoranye indirimbo ebyiri ariko zose babura iyo bahitamo. Bwa mbere Meddy yarayikunze, Diamond Platnumz ntiyayishima, iya kabiri Diamond Platnumz arayikunda ariko Meddy ntiyayikunda".


Ibi yabihishuye nyuma yo guhatwa ibibazo ku mpamvu atakunze indirimbo ye na Bruce Melodie, we akavuga ko atakunze uko yari imeze ariko ngo nta gikuba cyacitse ko abahanzi bibaho ko badahuza ku ndirimbo runaka.


Icyakora izi ndirimbo za Meddy na Diamond Platnumz, kuri ubu birasa n'ibizagorana ko hagira ibaho kuko kuri ubu Meddy yabaye umukozi w'Imana akaba arimo no kwigira kuba Pasiteri.

The Ben yahishuye irengero ry'indirimbo ya Meddy na Diamond Platnumz 

Diamond Platnumz ntiyashimye indirimbo ya mbere yakoranye na Meddy 

Meddy ntiyashimye indirimbo ya kabiri na Diamond Platnumz 

Diamond Platnumz na Meddy bananiwe kumvikana ku ndirimbo yasohoka muri ebyiri zakozwe

Reba ikiganiro The Ben yagiranye na Inyarwanda 

">

https://youtu.be/jsFhFHmwYww?si=w1ORXYrpwCoVmUyG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND