Abanyamideli batatu bahize abandi buri kwezi bagiye kujya bahabwa ibihembo mu gikorwa cyiswe “Model of the month” hagamijwe gutegura abakobwa n’abasore 15 bazajya bahatana mu irushanwa ngaruka mwaka rizwi nka ‘SupraModel Rwanda’.
Kwiyandikisha muri iki gikorwa kizajya kiba buri kwezi
byatangiye, ndetse icyiciro cya mbere kizasoza kwiyandikisha tariki 15 Werurwe
2024, hakorwe ijonjora rizasiga hamenyekana batatu ba mbere batsinze.
Hazajya hahembwa abanyamideli babatu buri kwezi barimo
Umukobwa w’umunyamideli w’ukwezi (Best Female Model of the month), Umusore w’umunyamideli
w’ukwezi (Best Male Model of the month) ndetse n’umunyamideli wishimiwe kurusha
abandi (People’s Choice Model of the Month).
Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye
InyaRwanda ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo guhitamo no gutegura
abanyamideli bazajya bahatana mu irushanwa ngaruka mwaka rya SupraModel Rwanda.
Yavuze kandi ko babitekereje mu “rwego rwa gahunda
yacu twihaye yo guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda, guha urubuga
abanyamideli ndetse n’abayimurika.”
Akomeza ati “Abatsinze muri ibyo birori nibo
bazitabira mu irushanwa rimaze kubaka izina rya SupraModel Rwanda.”
Nsengiyumva yavuze ko buri kwezi bazajya bahemba
abanyamideli batatu, hanyuma nyuma y’amezi atanu bahurize hamwe 15 batsinze mu
mezi atanu bahabwe amahirwe yo kwitabira SupraModel Rwanda.
Icyiciro cya mbere kizitabira SupraModel Rwanda izaba
mu Ugushyingo 2024. Mu bihembo abanyamideli bazahabwa buri kwezi harimo
amafaranga atatangajwe ingano y’ayo, gukorerwa ubuvugizi ndetse no kwemererwa
kwitabira SupraModel Rwanda.
SupraFamily yatangaje ko buri kwezi igiye kujya ihemba
abanyamideli batatu buri kwezi
Mu 2023, abanyamideli batandukanye batsindiye ibihembo
muri SupraModel Rwanda
TANGA IGITECYEREZO