Abahanzi barindwi biganjemo ab’ikiragano gishya basubiyemo indirimbo “Ndandambara” ya Nsabimana Leonard yamamaye mu buryo bukomeye, bahuye na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni nyuma y’uko Inama y’ishyaka FPR-Inkotanyi yemeje Kagame nk'umukandida waryo mu matora ya Perezida azaba muri Nyakanga (7) uyu mwaka.
Iyi Nama y’Ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa
Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, yitabiriwe n’abarenga 2000 yabereye mu Intare
Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yatowe ku majwi 99.1%. Mu ijambo rye,
Umukuru w’igihugu yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko
abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzasimbura, cyane cyane abari hagati y’imyaka
30 na 50.
Yagize ati "Umuzigo mwampaye kwikorera nawemeye
nawikoreye. Ariko… ndashaka untura umuzigo nikoreye. Kandi abawuntura bari muri
mwe."
Kagame yumvikanishije ko kwemera kongera kwiyamamaza
bishamikiye ku “Umwihariko w'igihugu cyacu, w'amateka yacu, ndetse n'isi tubamo
na yo itoroshye, ni cyo gituma ndeba hirya nkabyemera.
"Naho ubundi dukwiye kwishakamo n'abandi...
tugakomeza urugendo uko bikwiye", avuga ko hakenewe "ubwishingizi
bw'ibyo twubaka".
Ati: "Nubwo nabyemeye – kandi ntabwo mfite aho
nabihungira... sinshaka ngo nzabatungure... kandi ntimuzategereze uwo nzabaha,
muzamwishakemo". Mu matora aheruka yo mu 2017, Perezida Kagame yayatsinze ku
majwi 98.8%.
Imwe mu ifoto Village Urugwiro yashyize hanze, harimo
igaragaza Perezida Kagame ari kumwe n’abahanzi barindwi barimo: Nsabimana
Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie,
Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n’umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo
indirimbo ‘Ndandambara’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nsabimana Leonard wahimbye
iyi ndirimbo, yavuze ko yafatanyije n’aba bahanzi kuyisubiramo bakayita “Ndandambara
Yandera Ubwoba” nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’umuryango FPR
Inkotanyi kandi ‘ni ibintu nishimiye’.
Aba bahanzi bari bamaze icyumweru bavugurura iyi
ndirimbo. Nsabimana ati “Yego! Twayisubiyemo nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ubuyobozi
bwa FPR-Inkotanyi maze nshyigikira ubwo bumwe mfatanyije n’abo bahanzi
bashyizemo amajwi y’abo, kandi narabyishimiye cyane, kuko byanadufashije
gususurutsa abantu neza dukoresheje imbaraga za buri wese wumvikanye muri iyi
ndirimbo.”
Uyu musore yavuze ko kuva yahimba iyi ndirimbo
akayiririmba mu matora yo mu 2017, yahinduye ubuzima bwe, kandi yishimira
umusanzu w’ayo mu kumvikanisha ishyaka FPR-Inkotanyi.
Akomeza ati “Iyi ndirimbo ni byinshi yahinduye mu
buzima bwanjye. Yampaye ubuzima, kuko izina ‘Ndandambara’ rituma mbona akazi mu
buzima busanzwe bigatuma mbasha gutunga umuryango.”
Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yatumye abasha kugira
isambu, kandi ari kwitegura kubaka inzu ye yo kubamo. Ati “Kandi ntabwo nzubaka
inzu imwe, nzubaka ebyiri kuko mfite amasambu abiri nabonye bitewe n’iyi
ndirimbo.”
Hejuru y’ibi, Nsabimana avuga ko iyi ndirimbo
yatume amenyana n’abayobozi Bakuru b’igihugu cyayu mu nzego zitandukanye’
kandi ‘impuza n’ibyamamare mu muziki Nyarwanda kuko nta muhanzi wa hano mu
Rwanda tutarahura’.
Yungamo ati “Iyi ndirimbo ni byinshi yangejejeho
harimo no guhindura imyumvire yanjye.”
Indirimbo
ingejeje kuri Perezida Kagame amaso ku maso:
Ubwo yasozaga ibirori byo kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w’Umugore byabereye muri BK Arena, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida
Kagame yabwiye buri wese kuzirikana ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Ndandambara’
maze abari muri Arena bahuza amajwi barayiririmba.
Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yaruse izina rye,
iracengera mu buryo bwihuse kuko igaruka cyane ku Mukuru w’Igihugu. Yavuze ko
itariki ya 9 Werurwe 2024, izahora mu ntekerezo, kuko yabashije guhura na
Perezida Kagame bitewe n’indirimbo ye.
Ati “Umwaka 2024 ntusanzwe! Noneho indirimbo ‘Ndandambara’
itumye mpura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso, ndetse twanaganiriyeho
gato.”
Akomeza ati “Ndashimira ubuyobozi bw’ishyaka FPR Inkotanyi
kuba bwankoreye ikintu kidasanzwe maze bakampuza na Perezida Kagame amaso
ku yandi, kandi nkanagerageza kuganira nawe ijambo ‘Ndandambara’ hanyuma
tukanifotozanya.”
Uyu musore asobanura ko guhuza imbaraga na bagenzi be bagasubiramo iyi ndirimbo byari mu rwego rwo ‘gushimangira ubumwe’. Ati “Gukorera hamwe birema imbaraga zidasanzwe nk’uko duhora tubitozwa na Perezida Kagame.”
Nsabimana
yavuze ko iyi ndirimbo basubiyemo izajya hanze mu minsi iri imbere. Mu buryo bw’amajwi
(Audio) yakozwe na Pastor P ndetse na Bob Pro.
Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’abahanzi: Nsabimana
Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie,
Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n’umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo
indirimbo ‘Ndandambara’.
Inama y'ishyaka FPR-Inkotanyi yemeje Perezida Paul Kagame nk'umukandida waryo mu matora ya Perezida yo muri Nyakanga 2024
Perezida Kagame yasabye abanyamuryango gutekereza ku muntu uzamusimbura uri hagati y’imyaka 30 na 59 y’amavuko
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDANDAMBARA' YA NSABIMANA YAMAMAYE MU BURYO BUKOMEYE
TANGA IGITECYEREZO