Kigali

Amashyi yakomwe arahagama! Rayon Sports yabonye ko itari buhave rugikubita - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/03/2024 10:56
1


Rayon Sports yisanze mu mukino mu buryo itateganyaga, ndetse itungurwa n'imifanire y'abafana ba APR FC.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Rayon Sports yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona. Ni umukino APR FC yatsinze biyoroheye, nyuma yo gukubita Rayon Sports ibitego 2-0 byatsinzwe na Niyibizi Ramadhan na Niyigena Clement wafunguye amazamu.

Uyu mukino wagiye kuba warabanjirijwe n'ihangana ry'abafana bamwe bavuga ko ikipe yabo ariyo ifite abafana benshi, indi nayo ikavuga ko ariyo iyoboye ku bafana.

Umufana wese wari bujye ku kibuga yabyutse nk'ibisanzwe ategura uburyo ari bwinjiye ku kibuga. Umukino ubura nk'iminota 20 ngo utangire nibwo abafana ba Rayon Sports baguye mu kantu kubera imifanire iri ku rwego rwo hejuru yagaragajwe n'abafana ba APR FC.

Abafana ba APR FC bari bahinduye imifanire

Urebye uburyo umufana wa APR FC yari ameze ku kibuga bigaragara ko habayeho gutegura uyu mukino mu buryo budasanzwe. Hari hamaze iminsi hibazwa impamvu abafana ba APR FC batakiza ku kibuga, ariko baje berekana itandukaniro. Aba bafana bitwaje utuvuvuzela duto tudasaba umwuka mwinshi ngo tuvuge, muri aka karere tukaba dukunze gukoreshwa mu gihugu cya Tanzania. Ubwo amakipe yinjiraga mu kibuga, abafana ba APR FC batuvugirije rimwe ndetse mu bice byose bya sitade, ibintu byatesheje umutwe abafana ba Rayon Sports bagerageza gukoma amashyi biranga, baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports amajwi arabura, nabo ubwabo bahita babona ko umunsi utari bubahire niba batangiye gukubitirwa hanze y'ikibuga.

Abafana ba Rayon Sports  baje biyizeye cyane

Abafana ba Rayon Sports baje ku kibuga bumva ari ibisanzwe bari buvuze ingoma bagakoma amashyi nk'ibisanzwe bakifanira umupira ukarangira. 

Buri mufana wese wa Rayon Sports akigera muri sitade yahise abona ko nta gikoresho na kimwe yitwaje kiribumurengere yaba ingoma kuko yayivuzaga ikaburizwamo imbere ya Vuvuzela.

Abafana ba APR FC batangiye umukino bafite imbaraga nyinshi basa naho bafite icyo bizeye 

Izi vuvuzela umuntu yavuga ko arizo zatanze itandukaniro mu mifanire 

Umufana wa Rayon Sports yageze aho abona ko atari buhave, aricara aratuza

Buri kipe yari ifite abafana bahagije, ikibazo cyabaye imifanire

APR FC yari yakoze no kubabyeyi mu buryo bwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore 

Abafana ba Rayon Sports bitabiriye pe ahubwo basanze bitwaje ibikoresho byo gufana bitaribyo

Ku munota wa 3 gusa, Niyigena Clement wakiniye Rayon Sports, yari amaze kuyibarisha nabi 

Rujugiro asezera ku bafana ba Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evariste9 months ago
    Erega biriya byari byitezwe ndumufana wa Rayon Rayon idafite .Ruvumbu .ntigire .Ojera.Ntigire .Rwatubyaye.Majariwa.naChariss Barre.koko Rayon yarigutsinda koko.Ongeraho na Onana Gusa Abanyamakuru mwishe umupira wo Murwanda Ntabakinnyi barimuriyichampiona kuko APR yagombye kuba yaratsinze 5. Kuko ntabakinnyi Rayon ifite Ubu.Nigikombe cyamahoro ndabibabwiye.ikipe yacu ntabakinnyi ifite bagitwara cyeretse amasengesho yabafana babaye .kubera kugenda kwabakinnyi bagiye tutabyumva



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND