RFL
Kigali

The Ben yavuye imuzi ikibazo cye na Bruce Melodie, asaba imbabazi

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:10/03/2024 9:21
1


Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasabye imbabazi mugenzi we Bruce Melodie utekereza ko yamusuzuguye, avuga ku ndirimbo ebyiri bagerageje gukorana zigahera mu kirere.



Ku mbuga nkoranyambaga hari hashize iminsi hacicikana amagambo ya Bruce Melodie avuga ko The Ben yamuhamagaje kugirango bakorane indirimbo ariko uwari umuhamagaje ntamusange muri studio ahubwo agakomeza agakina 'Playstation' hamwe na Zizou Alpacino.


Kuri  uyu wa Gatandatu, ubwo The Ben yari yagiye mu karere ka Ruhango gusura no kuremera bamwe mu bana batishoboye ndetse no kongerera icyizere abasanzwe bafite ubushobozi biga muri Bright Future Academy, yaganiriye n"itangazamakuru atangaza byinshi.


Mu bibazo yabajijwe n'itangazamakru, ibigaruka kuri Bruce Melodie byiganje.


The Ben yabajijwe ku mushinga w'indirimbo Bruce Melodie avuga ko yanze ko bakorana kuko avuga ko bakoze indirimbo ntirangire ndetse ntanamenye irengero ryayo. Ibintu afata nk'agasuzuguro.


The Ben yatangiye asaba imbabazi avuga ko agasuzuguro atari ibintu bimuranga ndetse ko niba ariko Bruce Melodie yabifashe abisabira imbabazi.


Yagize ati "Ndasaba imbabazi niba hari aho naba naragaragaye nkaho nasuzuguye kuko ntabwo gusuzugura njya mbikora pe! Ahubwo nshobora kuba ari ikintu nakoze kikagaragara nabi ariko si ugusuzugura rwose".


The Ben yahamije ko akunda gukina 'Play station' anemeza ko yari arimo gukina uwo mukino koko.


Ati "Play station yo ndayikunda rwose, wasanga yarasanze njyewe na Zizou twatangiye Shampiyona nshya kandi tugomba kuyisoza, rero nawe ashobora kuba ataragize kwigangana, ariko rwose ntago namusuzuguye ahubwo nawe ntiyagize uko kunyihanganira, ubwo ni uko yabifashe kandi siko byari biri".


The Ben abajijwe niba nyuma yo gusoza gukina yaba yarakurikiranye iby'iyi ndirimbo ngo amenye uko Bruce Melodie yaririmbye, yavuze ko byabaye ariko ibyari birimo ntabishime.


Ati "Urumva abantu babiri iyo bagiye gukorana indirimbo, biba ari ugusangira ibitekerezo by'abantu batandukanye. Rero bisaba guhuza ku mpande zombi, iyo bidahuye murabireka.


Nari namuhaye umwanya munini kugirango abanze akore ku ruhande rwe, nanjye nzashyiremo urwange.


The Ben yavuze ko iyo ndirimbo atakunze uko yari imeze ariko avuga ko nta gikuba cyari gicitse kuko na Meddy na Diamond Platnumz bakoranye indirimbo ebyiri zose nta n'imwe bahurizaho, aho imwe yari yakunzwe na Diamond Platnumz ariko Meddy ntayikunde mu gihe iya kabiri, Meddy yayikunze naho Diamond ntayikunde.


The Ben avuga ko ibyo gusanga akina 'Play station' kitari kuba ikibazo kuko na 'Lose Control' we na Meddy bayikoze barimo gukina uyu mukino bityo ko Bruce Melodie bibaye byaramubabaje, yamubabarira ko nta kibi yari agambiriye.

Icyakora The Ben nubwo yavuze imwe, bivugwa ko hageragejwe ebyiri zose byanga.

The Ben abajijwe niba kuri ubu hari amahirwe yo gukorana indirimbo, yavuze ko bishoboka cyane rwose.

The Ben yasabye imbabazi Bruce Melodie uvuga ko yamusuzuguye, avuga ko yakabaye yaramwihanganiye

Bruce Melodie wagerageje gukorana indirimbo na The Ben, avuga ko yasuzuguwe

The Ben yavuze ko nta rirarenga ku buryo we na Bruce Melodie batakorana indirimbo bishibotse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ticia 6 months ago
    Tiger B ndagufana niwowe kipe mfana ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️😀❤️❤️❤️❤️👑👑👑👑👑👑🇷🇼🇺🇬🇰🇪🇹🇿





Inyarwanda BACKGROUND