RFL
Kigali

Akora mu rukiko rukuru: Ubuzima bw’umunyafurika Lesego waje muri 4 bavuyemo Miss World 2024

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/03/2024 23:11
0


Lesego Chombo wo muri Botswana ni we waje imbere mu banyafurikakazi mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi ku nshuro ya 71 ryashyizweho akadomo ryegukanwe na Krystyna wo muri Czech Republic naho Yasmina wo muri Leban aba Igisonga cya Mbere.



Lesego Chombo uri mu bakobwa 26 bari bahagarariye umugabane wa Afurika, akaba asanzwe ari Miss World Botswana, ni we wageze muri bane ba mbere bavuyemo Miss World 2024 mu birori byabereye muri Mombai ho mu Buhinde ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu.

Mu busanzwe, uyu mukobwa afite impamyabumenyi mu birebana n’amategeko agakunda kuririmba no gucuranga gitari. Nyuma yo kuba umukobwa wahagarariye Afurika neza, tugiye kubagezaho ibintu by’ingenzi mwamumenyaho.

Kuva muri 2014 kugera muri 2020, Lesego yigaga muri Kaminuza ya Botswana ari na ho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko.

Tariki ya 04 Ukwakira 2020 yari umwe mu bagize ikipe ya Rugby yitwa Wharic Park yo mu gace ka Gaborone.

Ubuhanga bwe mu muziki no gucuranga gitari ntabwo bushidikanywaho. Amashusho yasangije abamukurikira kuwa 24 Werurwe 2021 asubiramo indirimbo ‘Who You Are’ ya Jessie J, yarakunzwe cyane.

Kuwa 29 Ukwakira 2021 ni bwo yitabiriye ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Botswana mu muhango wabereye mu nyubako Limkokwing maze Palesa Molefe aba ari wegukana ikamba.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo yatangiye urugendo rwo kwimenyereza umwuga mu rukiko rukuru rwa Botswana.

Muri Kanama 2022 ni bwo yinjiye mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Botswana, maze kuwa 22 Ukwakira 2022 yegukana ikamba mu birori byabereye kuri Fairscape Precinct.

Yahise atangira urugendo rwe nka Miss Botswana, atanga ibiganiro bitandukanye ku byerekeranye no gufasha abana.

Muri Miss World 2024 yakomeje kugaragaza ubudasa kugeza ageze muri 4 bavuyemo Miss World.Lesego wo muri Botswana yaserukiye neza umugabane wa Africa aza mu b'imbereLesego Chombo yakomeje kwerekana ubuhanga bwanatumye aboneka muri 4 b'imbere bavuyemo Miss World 2024Ku myaka micye yamaze kwinjira mu rukiko rukuru mu gihugu cy'iwabo aho arimo kwimenyereza umwuga nyuma yo gusoza icyiciro cya Kabiri mu mategekoMu byiciro byose kuva mu mwiherero yakomeje gukora iyo bwabaga kugeza aje muri 4 bavuyemo Nyampinga w'Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND