RFL
Kigali

Krystyna Pyszková yegukanye ikamba rya Miss World 2024

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/03/2024 19:51
0


Umunya-Czech Republic, Krystyna Pyszkova, ni we wabaye Miss World wa 71 yegukana ikamba rya 2024 agaragirwa na Yasmina Zaytoun wo muri Leban wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa ryaranzwe no kwigaragaza cyane kw'abanyafurikakazi.



Mu muhango wabereye muri Mombai ku mugoroba kuri uyu wa 09 Werurwe 2024, Miss Krystyna ni we wegukanye ikamba ahize bagenzi be.

Uyu mukobwa akaba asanzwe ari inararibonye mu bigendanye n'amategeko n'ubucuruzi afitiye impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Aterwa ishema no kuba yarabashije kubakira ishuri abana batishoboye mu gihugu cya Tanzania. Akunda ibijyanye n'ubuhanzi yanabayemo imyaka 9.Yasmina Zaytoun w'imyaka 20 n'uburebure bwa metero 1.67 ni we wegukanye ikamba ry'Igisonga cya mbere, uyu mukobwa akaba ari uwo muri Leban.

Yasmina ari kwiga amasomo y'icyiciro cya Kabiri mu birebana n'itangazamakuru mu cyiciro cya Gatatu akaba yifuza kuziga ibigendanye na siyanse politike.

Akunda gusoma ibitabo cyane kandi akanishimira kuba yakoresha umuntu ikiganiro.Umwiherero wa Miss World 2024 watangiye mu mpera za Gashyantare 2024 aho abakobwa bagiye banyura mu marushanwa aganisha ku kumenya abazegukana amakamba.

Mu byiciro byose banyuzemo yaba icy’ubwiza bufite intego, siporo, imideli, kwerekana impano n’ibindi, abakobwa 26 bari bahagarariye Afurika bitwaye neza.

Ku rutonde rw'abakobwa 40 bitwaye neza, abanyafurikakazi bari bafitemo ubwiganze bwo hejuru. Muri 12 ba mbere, hajemo Botswana, Mauritius na Uganda naho mu 8 ba mbere hazamo Uganda na Botswana mu gihe muri 4 ba mbere hajemo Botswana.Krystyna Pyszkova wo muri Czech Republic ni we wabaye Miss World 2024Ryari irushanwa riteguye neza kuva mu mwiherero kugeza ku munsi nyirizina w'ibirori byatangiwemo ikamba 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND