RFL
Kigali

Abakobwa 40 baje imbere mu rugendo rw’umwiherero uganisha ku ikamba rya Miss World 2024

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/03/2024 18:46
0


Amasaha arabarirwa ku ntoki abakunzi b’amarushanwa y’ubwiza bakamenya ugiye gukorera mu ngata umunya-Poland, Karolina, akambara ikamba rya Nyampinga w’Isi.



Binyuranye cyane n'uko byagendaga mu bihe bya cyera, ubu ibintu byarahindutse mu buryo bwo kumenya umukobwa uzahagarira abandi mu marushanwa y’ubwiza.

Amanota yatangiye gutangwa guhera mu mwiherero maze agahuzwa n'atangwa ku munsi nyirizina hamenyekana umukobwa uhiga abandi ukwiye ikamba.

Nyuma y’iminsi itari micye aba bakobwa bari bamaze mu mwiherero, ubu hamaze gushyirwa hanze abaje imbere hashingiwe ku bikorwa binyuranye bakoze.

Muri abo hanagaragaramo abanyafurika batari bacye barimo na ba Nyampinga b’ibihugu by’ibituranyi nka Uganda, Tanzania na Kenya.

Urutonde rwose rw'abasohotse muri 40 bahize abandi n’ibyiciro bagiye begukana.Miss Tanzania Halima Kopwe ari ku rutonde rw'abakobwa bitwaye neza mu byiciro binyuranye banyuzemo mu mwiherero

Head-to-Head winners [Guhangana mu buryo bwo kubazanya mu matsinda]

- Botswana - Lesego Chombo
- Nigeria - Ada Eme
- Zimbabwe - Nokutenda Marumbwa
- England - Jessica Gagen
- Lebanon - Yasmina Zaytoun

Sport Challenge winner [Mu myitozo ngoramubiri cyangwa siporo]

- Croatia - Lucija Begić

Top Model winner [Mu bigenda n’imideli]

- Martinique - Axelle René

Talent Winner:

- Tunisia - Imen Mehrzi

Beauty With a Purpose continental winners [Ubwiza bufite Intego]

- Nepal - Priyanka Rani Joshi
- Ukraine - Sofiia Shamiia
- Uganda - Hannah Tumukunde
- Brazil - Leticia Frota 
Miss Uganda Hannah Tumukunde Karema ari mu bakobwa bakomeje kugira igikundiro cyo hejuru ndetse ari mu begukanye agace ka 'Beauty with Purpose'

Multimedia winner [Ibijyanye n’itumanaho]

- Vietnam - Huỳnh Nguyễn Mai Phương

Buri mugabane kandi abagize akanama nkempurampaka bagiye barebamo abatwaye neza

America

- Belize - Elise-Gayonne Vernon
- Canada - Jaime Vandenberg
- Dominican Republic - María Victoria Bayo
- Peru - Lucia Arellano
- Puerto Rico - Elena Rivera
- Trinidad & Tobago - Aché Abrahams

Africa 

- Cameroon - Julia Edima 
- Kenya - Chantou Kwamboka 
- Madagascar - Antsaly Rajoelina
- Mauritius - Liza Gundowry
- Somalia - Bahja Mohamoud
- South Africa - Claude Mashego
- South Sudan - Arek Abraham Albino
- Tanzania - Halima Kopwe

Europe

- Belgium - Kedist Deltour

- Czech Republic - Krystyna Pyszková
- France - Clémence Botino
- Gibraltar - Faith Torres
- Italy - Rebecca Arnone
- Spain - Paula Pérez
- Wales - Darcey Corria 

Asia & Oceania 

- Australia - Kristen Wright
- India - Sini Shetty
- Indonesia - Audrey Vanessa
- Malaysia - Wenanita Angang
- New Zealand - Navjot Kaur
- Türkiye - Nursena Say
Miss World Kenya Chantou Kwamboka ari mu bakobwa 40 bitwaye neza mu byiciro binyuranye bamaze iminsi banyuramoHagiye kumenyekana umukobwa ukorera mu ngata Miss World 2022 Karolina wari umaranye ikamba imyaka igera kuri 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND